00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Harvard yaciwe miliyari 78,1 Frw kubera umukozi wayo wagurishije imirambo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 August 2026 saa 01:40
Yasuwe :

Kaminuza ya Harvard yemeye kwishyura miliyoni 53$ (miliyari 78,1 Frw) kugira ngo yikiranure n’imiryango yayishinje gufata nabi imibiri y’ababo yari yarahawe ishuri ryayo ry’ubuvuzi, Harvard Medical School ngo bayigireho.

Aya masezerano yasabiwe kwemezwa n’urukiko rwa Boston, agamije gushyira akadomo ku manza zatangiye nyuma y’uko Cedric Lodge wahoze ashinzwe uburuhukiro muri Harvard Medical School yemeye icyaha cyo kwiba no kugurisha ibice by’imibiri y’abantu mu buryo butemewe.

Lodge w’imyaka 58 yashinjwe gukura ibice ku mibiri yari yarahawe iri shuri, akabigurisha kuri internet mu bikorwa bivugwa ko byabaye hagati ya 2018 na 2021.

Harvard Medical School yatangaje ko urukiko nirwemeza ayo masezerano, hazashyirwaho ikigega cya miliyoni z’amadolari kizishyura imiryango yagizweho ingaruka.

Lodge n’abandi bantu batandatu bakekwagaho gukorana na we, ariko batari bafite aho bahuriye na Kaminuza ya Harvard, bashinjwe ibyaha kandi bose babyemera mu 2025.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lodge yakoresheje umwanya yari afite nk’ushinzwe gahunda yitwa Anatomical Gifts Program, agakata ibice ku mibiri yari yarahawe ishuri ry’ubuvuzi kugira ngo ikoreshwe mu bushakashatsi.

Abanyeshuri biga ubuvuzi muri Kaminuza Harvard bakoresha iyo mibiri mu kwiga no kwimenyereza uburyo butandukanye bwo kuvura. Nyuma yo gukoreshwa, akenshi iyo mibiri iratwikwa, ibisigazwa byayo bigasubizwa imiryango cyangwa bigashyingurwa mu irimbi ry’ishuri ry’ubuvuzi rya kaminuza.

Inyandiko y’ikirego ivuga ko Lodge n’umugore we bagurishije ibice by’imibiri ku bantu bari muri Pennsylvania na Massachusetts. Lodge yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani, mu gihe umugore we yakatiwe umwaka umwe n’umunsi umwe.

Mu 2023, Kaminuza ya Harvard yarezwe mu manza mbonezamubano nyinshi, abarega bavuga ko kaminuza yari imaze imyaka izi imyitwarire mibi ya Lodge ariko ntigire icyo ibikoraho kugeza hitabajwe inkiko.

Nubwo izo manza zabanje guteshwa agaciro, Urukiko rw’Ikirenga rwa Massachusetts rwongeye kuzibyutsa.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na George Daley na Bernard Chang bo muri Harvard Medical School, kaminuza yagize iti “Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bya Lodge biteye isoni kandi binyuranyije n’amahame Harvard University na HMS biteze mu gufata neza abatanze imibiri yabo n’imiryango yabo.”

Kuva mu mwaka w’amashuri wa 2027-2028, Harvard Medical School izashyiraho buruse ya buri mwaka igenewe abanyeshuri biga ubuvuzi, mu rwego rwo gushimira no guha icyubahiro abatanze imibiri yabo.

Kaminuza ya Havard yatangaje ko yemeye kwishyura arenga miliyoni 53 $ kubera imirambo yacunzwe nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages