Kuba aha hantu haba hagaragara nk’ahadasanzwe bituma abantu bahatinya, ahandi hagakurura ba mukerarugendo bitewe n’umwihariko bahabonamo.
Imiterere y’aha hantu imwe yagiye igirwamo uruhare n’ibikorwa bya muntu ahandi hakaba ari yo miterere yaho kamere.
Tumwe mu duce dutangaje ku Isi
Ikirwa cy’ipusi
Iki kirwa cy’ipusi cyangwa se Cat Island giherereye mu Buyapani, igitangaje kuri iki kirwa ni uko kigaragaraho umubare munini w’ipusi, ibintu bikunze gutungura ba mukerarugendo bagisura.
Mu ntangiriro ipusi zazanywe kuri iki kirwa kugira ngo zifashe abarobyi kurwanya imbeba nyinshi zakibagaho, ni uko izi pusi zigenda zororoha kugeza aho umubare wazo uruse uw’abantu.
Chocolate hills
Iyi misozi itazirwa iya Chocolate iherereye ku kirwa cya Bohol muri Philippines. Aga gace ntigasanzwe kubera umubare munini w’udusozi tuhagaragara kandi twegeranye.
Ikirushaho gutangaza abahasura ni uburyo utu dusozi tugera ku 1700 tungana haba mu mubyimba no mu butumburuke.
Ikiganza kiri mu butayu
Abasura Chile bakunze gutangazwa n’ikiganza kinini kiri mu butayu bw’Atacama, buherereye mu bilometero bike uvuye mu mujyi wa Antofagasta.
Iki kiganza cyakozwe n’umunyabugeni witwa Mario Irarrázabal, ashaka kugaragaza ukwigunga kuba mu butayu.
Imisozi ya Tianzai
Mu by’ukuri ntawuzi impamvu iyi misozi iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu cy’u Bushinwa mu ntara ya Hunan yiswe Tianzi bisobanuye umuhungu w’ijuru, gusa abayisura bose batungurwa n’imiterere yayo.
Ni imisozi miremire iteye mu buryo bujya kumera nk’inkingi hasi aho itangirira ikaba imeze nk’ihagaze mu ishyamba, umwihariko w’iyi misozi ni uko imiterere yayo ari yo yagendeweho bategura uko ahantu hazakinirwa filimi ya Avatar hazaba hasa.
Thor’s Well
Uyu mwobo uherereye muri Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukunze gutazirwa amarembo agana ikuzimu (gate to hell).
Ni umwobo uri hagati mu mazi ukaba wirohamo amazi yo mu nyanja ya Pacifique, abahanga bavuga ko uyu mwobo watangiye ari ubuvumo bwakozwe n’amazi ariko nyuma ubuso bwawo nabwo bukaza kurigita, ibi akaba ari bwo bituma mu gihe cy’umuhengeri amazi awinjiramo aturutse hasi agasohokera hejuru.
Kirisito w’iya Abyss
Christ Of The Abyss ni ikibumbano cya Yesu gikoze muri bronze giherereye mu gihugu cy’u Butaliyani.
Igitangaje kuri iki kibumbano gifite metero 2.5 z’ubuhagarike ni uko giherereye munsi y’amazi.
Ikiyaga cya Reschen
Ni ikiyaga kiri mu Butaliyani mu gace ya Tyrol y’Amajyepfo, igitangaje kuri iki kiyaga ni uko aha kiri hahoze ari umujyi utuwe n’abantu ariko mu kinyejana cya 14 ubwo hafi yaho hubakwagwa urugomero aka gace nako kaje kurengerwa ubu igisigaye kigaragara ni agasongero k’inzu imwe yari ndende.
Umusozi ufite rukuruzi
Ni agasozi gaherereye mu gace ka Ladakh mu Buhinde gafite ubushobozi bwo gukurura imodoka iri mu muhanda uri hafi yako mu gihe yaba izimije.
Aka gasozi gafite ubushobozi bwo gukurura imodoka ikaba yagendera ku muvuduko wa kilometero 20 ku isaha.



















TANGA IGITEKEREZO