Izi bougies zakozwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi restaurant iri mu zamamaye ku Isi, gukomeza kuyiyumvamo no kwiyibutsa ibyiza by’ibiryo byayo nubwo baba bari kure.
7sur7 yatangaje ko byakozwe by’umwihariko mu gufasha abakiliya ba KFC bagiye mu biruhuko bisoza umwaka, kugira ngo izo bougies zikoreshwe mu gihe bari ku meza n’iyo baba bari kurya andi mafunguro.
Uretse bougies, hanakozwe umubavu w’ubwo bwoko uzajya ukoreshwa mu modoka.
KFC ni imwe muri restaurant zamamaye hirya no hino ku Isi, ndetse no mu Rwanda ihafite ishami. Izwi cyane kubera inkoko n’ifiriti bifite umwihariko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!