Ubu bushakashatsi bwakorewe ku binyenzi, bwagaragaje ko uko ubushyuhe bwiyongera intangangabo zabyo zigenda ziba nke, bikaba ari ikimenyetso ko no mu bindi binyabuzuma bishobora kuba ariko bimeze.
Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi Matt Gage, akaba umwarimu w’ibidukikije muri Kaminuza ya East Anglia yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku binyabuzima.
Mu bushakashatsi, ibinyenzi byamaze iminsi itanu biri ahantu hongerewe ubushyuhe. Ibyavuyemo byagaragej ko ibinyenzi by’ibigabo intanga zabyo zangiritse mu gihe iby’ibigore ntacyo byabaye.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku bidukikije, Nature Communications journal buvuga ko ubushyuhe bwinshi bushobora gutera ubugumba.
Ishami ry’Ubuvuzi muri University of Rochester Medical ryatangaje ko ubusanzwe kugira ngo intangangabo zibe nzima, ubushyuhe bwo hanze bugomba kuba buke kurusha ubw’imbere mu mubiri.
Abashakashatsi kandi bavuze ko ku binyenzi byakoreweho ubushakashatsi, icyahanyanyazaga kikabyara, umwana kibyaye yabaga afite amahirwe make yo kuramba.
Abakoze ubushakashatsi bavuga ko bizeye ko nyuma yabwo, bizatanga imbaraga n’ingamba nshya zo kurinda ibidukikije gukomeza kwangirika ariyo ntandaro y’imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO