00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagaragajwe intandaro ituma umuntu arya ibiryo byinshi cyangwa bike

Yanditswe na Nshuti Hamza
Kuya 15 December 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingano y’ibyo umuntu arya ishobora kuba igenwa n’imikorere y’ubwonko; aho ibice bitatu byabwo bikorana mu kugena niba arya byinshi cyangwa bike.

Ni inyigo yakorewe ku mbeba, abayikoze bagaragagaza ko ibyo babonye bishobora guhura neza n’imikorere y’umubiri w’umuntu.

Ku bwonko bw’inyamaswa haba utunyangingo (neurons) twagenewe gutahura imisemburo itanga ibimenyetso by’inzara, tukagaragaza niba ishonje cyangwa ihaze. Utwo tunyangingo ngo duhita tunagenzura ibikorwa byo mu kindi gice cy’ubwonko, bikaba byatuma igira icyo ikora ngo irye.

Ibyo ni ibikorwa bibera mu bwonko gusa hagati y’ibice bigera muri bitatu, hagaturuka umwanzuro utagizwemo uruhare n’ikindi gice. Umwanzuro uza wihuse nk’uko iyo ukoze ku kintu kikagutwika uhita ukuraho ikiganza vuba.

Ubwo iyo ibyo bice bibonye bigaragara ko imbeba ifite inzara, bifata umwanzuro wihuse, bikohereza ubutumwa ku bindi bice ko igomba kurya.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu Kinyamakuru Nature bwakorewe ku mbeba gusa, ariko ababukoze bavuga ko no ku muntu bishobora kuba ari ko bimeze n’ubwo ibyo bice batarabigaragaza ku bwonko bwe.

Nibimara kwigwa bikagaragara ko no ku mubiri w’umuntu ariko bigenda, abashakashatsi bahamya ko byahindura imvugo zikoreshwa iyo abantu bavuga ku mubyibuho ukabije.

Aganira na Live Science, Christin Kosse wayoboye abakoze iyo nyigo yagize ati “Kugena ingano y’ibyo turya n’igihe turira ntabwo bishingira ahanini ku mwanzuro wawe, ni ibintu biba gutyo gusa, bikabera aho ngaho bihita birangira.”

Umubyibuho ukabije wakunze kugaragazwa kenshi nk’indwara idakira, iterwa n’impamvu zirimo guhererekanywa mu ndangasano (genetics). Ni ukuvuga ngo niba umubyeyi awufite, bikaba byoroshye ko n’umukomokaho azawugira.

Byagaragazwaga ko ituruka ku ngaruka z’imyanzuro umuntu yifatiye ku giti cye mu bijyanye n’uko afata amafunguro.

Ibyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi bushya, biravuguruza iyo myizerere yari isanzweho.

Bamwe mu bashakashatsi basanzwe bizera ko ingano ntarengwa y’umubiri w’umuntu muri rusange igenwa n’abo akomokaho ndetse n’aho aba.

Bibaye bimeze bityo, byaba bivuze ko umubiri w’umuntu n’ubundi uba ugomba kugira ingano runaka ihamye, kabone n’iyo yarya byinshi cyangwa bike ku byo akeneye; cyane ko haba hari uburyo bwinshi ufite buwufasha muri ibyo.

Icyakora iyo ubwo buryo butawufashije, ingano y’umuntu ishobora kwiyongera cyangwa ikagabanuka.

Nk’urugero, iyo umuntu amaze kurya ahaze havubuka imisemburo ibwira ubwonko ko ukwiye kurekeraho kurya. Iyo misemburo ngo ivubuka akenshi nyuma y’iminota 20 uriye ukumva uhaze.

Nyamara iyo hagize ikirogoya iyo misemburo, ushobora kumva ushonje cyane kabone n’iyo waba wariye ibihagije. Ibyo ngo bishobora gutuma rimwe na rimwe umuntu arya byinshi bikamuviramo umubyibuho ukabije.

Ubushakashatsi bwo mu bihe byahise bwerekanye ko igice cy’ubwonko cyitwa “hypothalamus” ari cyo kigira uruhare runini mu kugena uko umuntu arya, ari nayo mpamvu imiti myinshi ifasha kugabanya ibiro by’umubiri usanga yerekeza kuri icyo gice.

Icyakora igabanuka ry’intungamubiri zizwi nka ‘BDNF’ mu bwonko naryo ryagiye rihuzwa n’intandaro y’umubyibuho ukabije ku bantu n’inyamaswa.

Iyo nyigo nshya igaragaza ko hari ihuriro hagati y’ubwo bushakashatsi kuko abayikoze basobanuye ko utunyangingo twa “hypothalamus” dukora ‘BDNF’ twakoraga neza mu bwonko bw’imbeba zagize umubyibuho ukabije ari uko kugaburiwe ibiribwa bifite ibinure byinshi.

Ni ibintu bisobanurwa nkaho utunyangingo dukora “BDNF” tugira uruhare mu kugenzura niba umubiri ushobora kwiyongera kugira ngo tugabanye ubushake bwo kurya (appetites).

Kugira ngo abo bashakashatsi bamenye neza niba ibyo bifite amahirwe menshi yo kuba ari byo, bagiye basinziriza twa tunyangingo dukora “BDNF” bakongera bakadukangura.

Mu gihe badusinzirije, imbeba zaryaga ibiryo bingana na 1200% ugereranyije n’ibyo zakabaye zirya ubusanzwe, ndetse zigakomeza gukanja n’igihe ibiryo zabimaze.

Hari n’ubwo zageragezaga kurya ibintu bizegereye nk’ibiti, ibyo abashakashatsi babona nk’aho ari ibintu byikoraga zitabifasheho umwanzuro.

Nyamara igihe utwo tunyangingo twabaga twakanguwe, izo mbeba zarekeraga kurya mu gihe gikwiye kandi ntizikomeze gukanja.

Kosse na bagenzi be batekereza ko ibyo babonye ku mbeba hari amahirwe menshi y’uko no ku bantu ari ko bimeze.

Ubu abo bashakashatsi bakurikijeho kureba niba ibyo babonye hari icyo bishobora guhindukaho bitewe n’ibyiyumvo nk’umuhangayiko.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya byinshi cyangwa bike biterwa n'ubwonko bw'umuntu (Ifoto yabonetse hifashishijwe AI)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .