Mu bakoreweho ubushakashatsi, 29% bavuze ko nta na rimwe bigeze begera umukobwa ngo bamwereke amarangamutima yabo, naho 27% bavuze ko hashize nibura umwaka babikoze bwa nyuma, 45% byabo bavuze ko bataratereta na rimwe.
Impamvu nyamukuru ituma benshi batinya gutereta nk’uko byavuzwe n’abasore bakoreweho ubushakashatsi batari mu rukundo, ni ubwoba bw’uko icyifuzo cyabo kitazemerwa, bimwe abo mu Rwanda bita guterwa indobo.
Hari abandi bavuze ko batinya gutukwa n’abandi bagainya ko bashobora kujya mu rukundo bakazababara bikaba byabagiraho ingaruka.
Uretse kuba abasore bo muri Amerika batinya gutereta hari n’abandi babitinya. Niba uri umusore nawe ushobora kuba urimo, nubwo nta gipimo cyangwa se imibare ibigaragaza gusa ntibabura.
Zimwe mu mpamvu zituma abasore batinya gutereta harimo, kuba yarababajwe mu rukundo yigeze kujyamo bikamutera igikomere, cyangwa se kuba yarakuriye mu muryango utabanye neza, bikamutera igikomere cyo gutinya kujya mu rukundo kugira ngo ibyabaye ku muryango we bitazisubiramo.
Ikindi gituma abasore batinya gutereta ni ubushobozi buke bw’amafaranga. Hari abumva ko nta mukobwa wabemera kubera ko nta mafaranga bafite, bikabatera kwitinya bakaba banakunda umukobwa cyane ariko bakamwirengagiza kuko yumva ko ntacyo bamumarira.
Hari n’abandi baba bafite ubushobozi bw’amafaranga ariko bakigereranya n’umukobwa bagiye gutereta, babona abarusha ubushobozi bagahitamo kumureka. Ibi hari ababiterwa no kumva ko bazasuzugurwa cyangwa se bafite imyumvire y’uko umugabo aba agomba kurusha umugore ubushobozi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!