Iyi ndege yari ivuye mu mujyi wa Thessaloniki mu Bugiriki yerekeza i Memmingen mu Budage. Uwo mugenzi, wavuzwe ko ari Umunya-Serbia wari watembereye, yahise ajyanwa mu bitaro kubera ibikomere byoroheje, gusa ubuzima bwe bwari bumeze neza.
Umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege yabwiye itangazamakuru ko benshi bari basinziriye ubwo bumvaga urusaku rumeze nk’urw’ipine riturika.
Uyu mugenzi yavuze ko ibikoresho byo kwirinda umwuka muke mu ndege bahise babihabwa, ndetse ko hari impumuro idasanzwe yumvikanye. Yongeyeho ko umutwe n’ibitugu by’uwo mugenzi byari byegereye idirishya, ariko kuba yari yambaye umukandara w’umutekano byamufashije kutarushaho guhura n’akaga.
Abandi bagenzi bari hafi ye bahise bamufata baramukurura kugira ngo asubire imbere mu ndege.
Ibinyamakuru byo mu Bugiriki byatangaje ko iki kibazo cyabaye ubwo indege yari hejuru ya Macedoniya y’Amajyaruguru, ndetse ko bishoboka ko iryo dirishya ryangijwe n’icyuma cyavuye kuri moteri y’indege.
Sosiyete ya Ryanair yatangaje ko iyo ndege yahise isubira i Thessaloniki. Yavuze ko indege yageze ku kibuga nta kibazo gikomeye kibaye.
Nyuma yaho, Ryanair yatanze indi ndege kugira ngo itware abagenzi basigaye berekeza i Memmingen mu Budage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!