00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse ubwato bikekwa ko Yezu yabukoresheje ubwo yagendaga hejuru y’amazi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 August 2025 saa 07:20
Yasuwe :

Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu ndiba y’inyanja ya Galileya, bivugwa ko ari bwo Yesu/Yezu yagenzemo ubwo yakoraga igitangaza cyo guturisha inyanja no kugenda hejuru y’amazi.

Ni ubwato bwavumbuwe mu 1986, ariko bukomeza gukorwaho ubushakashatsi.

Abashashatsi bagaragaza ko ubu bwato ari ubwakoreshwaga mu kuroba muri icyo gihe, bwasanzwe mu gace gahura neza n’inkuru yo muri Bibiliya, ndetse ko hafi yaho bahasanze amatara, n’amasafuriya bivuze ko ubwo bwato bwari mu rugendo rw’ijoro.

Impuguke mu bijyanye no gushaka ibisigaratongo by’inkuru zivugwa muri Bibiliya (Biblical archaeology expert) Danny Herman, yavuze ko ubu bwato bushobora guhuzwa n’inkuru ivuga ku gitangaza Yezu/Yesu yakoze.

Yagize ati “ Ushobora kubihuza n’inkuru yamamaye cyane abakirisitu bose bazi yo kugenda hejuru y’amazi no guturisha inyanja Yesu yakoze.”

Ubu bwato bwavumbuwe mu majyaruguru ya Israel, ubwo imvura yamaraga igihe kinini itagwa muri ako gace bigatuma iyi nyanja ikama ku buryo indiba yayo igaragara.

Nubwo hari byinshi bihuza ubu bwato n’inkuru ya Yesu yo muri Bibiliya, abashakashatsi bavuga ko bigoye guhita bemeza ko aribwo bwato Yesu yagenzemo kuko hari ubwato burenga 600 icyo gihe.

Havumbuwe ubwato bushobora kuba bufite aho buhuriye n'igitangaza Yesu yakoze cyo kugenda hejuru y'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages