Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Károli Gáspár muri Hongrie basanze gukora buhoro ku ruhande rw’imbere rw’ukuboko, hagati y’aho ikiganza gitangirira n’inkokora, bishobora kongera ibyishimo ku kigero kiri hagati ya 40% na 50%.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo n’abagore 110, babanje kubazwa uko bishimiye imibanire yabo. Abashakashatsi bashushanyije umurongo wa santimetero 10 ku ruhande rw’imbere rw’ukuboko kw’iburyo kwa buri muntu, uhera ku gice gihuza ikiganza n’ukuboko ugana ku nkokora.
Abitabiriye ubushakashatsi banashyizweho ibikoresho ku gituza byagombaga gukurikirana uko umutima wabo utera.
Mu ntangiriro, beretswe amafoto agamije kubashyira mu bihe by’umunabi. Bamwe muri bo bakozwe ku kuboko n’abo bashakanye, hakoreshejwe uburoso bworoshye, ku muvuduko wa santimetero eshanu ku isegonda, mu gihe cy’iminota itatu.
Abandi bakozwe ku kuboko n’umushakashatsi, mu gihe itsinda rya gatatu ryarebaga amaboko yabo gusa, nta muntu ubakoraho.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abagabo n’abagore bakorewe ku kuboko n’abo bashakanye bagize impinduka nziza mu byiyumvo, ku kigero kiri hagati ya 40% na 50%. Ibi byagaragaye no ku bantu batari banyuzwe neza n’imibanire yabo.
Ikigero cy’impinduka nziza mu byiyumvo by’abakozweho n’abo bashakanye cyari hejuru ho amanota 20 ugereranyije n’abakozweho n’abashakashatsi.
Abashakashatsi bavuga ko umuvuduko wa santimetero eshanu ku isegonda ugereranywa n’uwo amababi y’ururabo rwa cherry agenderaho amanuka ajya hasi mu gihe cy’urugaryi.
Batekereza ko ubu buryo bushobora gukora kubera uturemangingo tw’imyakura twitwa C-tactile fibres, tuba mu ruhu ruriho ubwoya. Utwo turemangingo twakira neza gukorwaho buhoro, bigafasha abantu kurushaho kumva bafitanye isano no kugabanya umunabi.
Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru International Journal of Psychophysiology, abo bashakashatsi bavuze ko ku bantu bakira neza gukorwaho muri ubu buryo, bishobora no kwifashishwa mu bihe bikomeye by’amarangamutima, birimo ubujyanama bugenerwa abashakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!