Ubushakashatsi bushya bwakozwe muri uyu mwaka wa 2024 na Columbia Mailman school of public health bwerekanye ko gusama k’umugore bishobora kwihutisha gusaza k’umubiri we, bikagira n’ingaruka zikomeye ku buzima bwe by’igihe kirekire.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bakiri bato barenga 1.700 bo muri Philippines, ibyabuvuyemo byagaragaje ko abagore bigeze gusama basaga nk’abakuze kuruta abatarigeze basama n’iyo baba bari mu myaka imwe.
Iyo umugore cyangwa umukobwa asamye byongera amezi abiri cyangwa atatu y’ubukure ku myaka ye yari asanganywe. Ibi byatangajwe n’ubushakashatsi ntibyigeze bigaragara ku bagabo bari mu myaka imwe n’abo bagore, bivuze ko mu gusama habarirwamo n’igihe cyo konsa bituma byihutisha gusaza kw’imibiri yabo.
Ibi bisobanuro bigaragaza ingaruka ibi bifite ku buzima bw’umugore cyane mu gihe umugore akomeje gusama byihuse nta gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu ishize abyaye umwana. Ibimenyetso byo gusaza muri icyo gihe bishobora kugaragara byihuse ndetse bikagira ingaruka z’igihe kirekire.
Abashakashatsi bemeje ko ari ngombwa gufasha ababyeyi bakiri bato, by’umwihariko abakiri mu myaka y’ubwangavu, kuko guhangayika kujyana no gusama gushobora kubagiraho ingaruka zikomeye cyane mu gihe imibiri yabo ikiri gukura.
N’ubwo mu byo ubushakashatsi bwerekanye harimo ko gusama bifite ingaruka ku gusaza k’umubiri, bwerekana kandi ko hakenewe ubushakashatsi bwisumbuyeho kugira ngo hamenyekane uko iyi mibereho ishobora kugira ingaruka ku buzima n’uburwayi mu gihe kirekire.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!