Ubushakashatsi bwatangajwe muri ‘Nature communications Journal’, buvuga ko umwanya umuntu amara yicaye yashyize ikiganza muri iyi mashini yumutsa inzara, bituma uturemangingo tw’amaraso dupfa bikaba byamuviramo kanseri y’uruhu.
Abashakashatsi ku bijyanye n’uruhu bo mu ishuri rya University of California San Diego muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bavuga ko iminota 20 umara washyize ikiganza cyawe muri iyi mashini, hafi 30% by’uturemangingo tw’amaraso dupfa, wakongera kugishyiramo indi minota 20, hafi 70 % bya two turangirika.
Aba bashakashatsi bavuga ko nubwo abagurisha utu tumashini bavuga ko nta kibazo dutera, hatigeze hakorwa iperereza rihagije ku ngaruka duteza ku ruhu rw’umuntu.
Ubukana bw’imirasire ituruka muri iyo mashini, bukubye inshuro enye ubw’imirasire y’izuba, ari nayo mpamvu ari bibi ku buzima bwa muntu.
Ku nyandiko zagiye zisohoka zivuga ku burwayi bwa kanseri buhera mu ntoki z’umuntu, zivuga ko abenshi mu bayivuza ari abagore n’abakobwa bakoresheje utu tumashini basigisha ‘vernis’ mu gihe bagiye mu marushwanwa y’ubwiza cyangwa mu birori.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!