TikTok yongeye kuri uru rubuga uburyo bwo gutanga igitekerezo muri comments ukoresheje ijwi ku bayikoresha bafite imyaka kuva kuri 18 kuzamura.
Uko urebye video ugakanda ahagenewe gutangirwa igitekerezo, uzajya uhita ubona akamenyetso ka microphone uzajya ukandaho ugafata amajwi kugeza ku munota umwe.
Hazajya hasuzumwa umwimerere w’ubu butumwa bw’amajwi no kureba niba bwubahiriza amabwiriza y’urubuga, hifashishijwe ikoranabuhanga n’abagenzuzi b’abantu.
Ikindi ni uko ubu abanyuza amashusho yabo kuri uru rubuga [creators] bashobora kongera ahatangirwa ibitekerezo kuri video zabo bwite umwanya wo gutora ku ngingo zitandukanye [polls].
Bashobora gukoresha uyu mwanya basaba abantu video bazakurikizaho cyangwa ibindi. Bazajya batanga amahitamo atanu atandukanye abareba amashusho yabo bashobora guhitamo. Ba nyiri mashusho bazajya baba bafite ubushobozi bwo kugena igihe gutora bimara.
Ikindi ni uburyo bwo gutanga igitekerezo kuri video ku rubuga rwa TikTok hakoreshejwe ifoto, aho uburyo busanzwe bwemereraga umuntu gukoresha ifoto imwe gusa.
Ubu abakoresha uru rubuga bashobora gushyiraho uruhererekane rw’amafoto agera ku icyenda mu gitekerezo kimwe gusa.
Hongewemo n’uburyo bwo gukoresha ‘Live Photos’ mu gutanga igitekerezo. Bumwe muri ubu buryo bushya bwamaze kugera hanze, mu gihe ubundi buzagezwa mu bice binyuranye by’Isi mu kwezi gutaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!