Iyi nyubako yahoze ikoreshwa na Teodoro Nguema Obiang Mangue, uzwi nka Teodorín, umuhungu wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo akaba na Visi Perezida wa Guinée Equatoriale.
Yaje kugirwa Ambasade y’icyo gihugu mu Bufaransa, mu gihe ubutabera bw’u Bufaransa bwari butangiye kuyikoraho iperereza mu rubanza rw’umutungo bivugwa ko wabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu 2017, Teodorín yahamijwe n’urukiko rw’ibanze ibyaha bifitanye isano n’imitungo yabonetse mu buryo butemewe. Icyemezo cyaje gushimangirwa mu bujurire, bituma ubutabera bw’u Bufaransa buhabwa uburenganzira bwo gufatira imitungo yari muri urwo rubanza, irimo n’inyubako ya 42 Avenue Foch.
Mu minsi ishize, ubuyobozi bw’u Bufaransa bwashyizeho ibirango bibuza kwinjira mu bice byinshi by’iyi nyubako, ariko busiga ahakoreshwa na serivisi z’abashaka visa.
Iki cyemezo cyarakaje Teodorín, ahita yirukana Carmelo Nvono-Ncá, wari Ambasaderi wa Guinée équatoriale mu Bufaransa. Juan Ndong Nguema Mbengono, wari asanzwe ahagarariye igihugu cye i Genève, ni we watoranyijwe ngo amusimbure.
Gusa amaze amezi i Malabo ataratangira inshingano ze, kuko atarabasha gushyikiriza Perezida w’u Bufaransa impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye. Guinée équatoriale ivuga ko izemera ko atangira imirimo ari uko yemerewe gukorera muri ya nyubako ya Avenue Foch.
Iki gihugu kandi cyagejeje iki kibazo mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, mu rubanza rukurikiranwa na Miguel Oyono Ndong Mifumu, wahoze ari Ambasaderi wa Guinée équatoriale mu Bufaransa, ubu akaba ahagarariye igihugu cye i Bruxelles.
Teodorín yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Simeón Oyono Esono Angüe, guhamagaza Ambasaderi w’u Bufaransa i Malabo, Laurent Polonceaux, kugira ngo amenyeshwe ko Guinée équatoriale itishimiye imyitwarire y’ubuyobozi bw’i Paris.
Guinée équatoriale ikangisha kwirukana Ambasaderi w’u Bufaransa mu gihe cy’amasaha 48, mu gihe ifatwa ry’inyubako ya Avenue Foch ryaba ridashobora guhindurwa.
Guinée équatoriale inavuga ko ishobora gufatira ubutaka Ambasade y’u Bufaransa yubatsweho, ndetse igasubirana inyubako y’Ikigo cy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Maison de la Francophonie, iri mu Mujyi wa Bata.
Aya makimbirane aje mu gihe Guinée équatoriale ikomeje kwegera u Burusiya mu bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!