Grokipedia ivuga ko inyandiko zayo ziba zagenzuwe. Ku rundi ruhande hari abatemeranya n’aya makuru, cyane ko hari ayashyizweho hifashishijwe ‘AI’ itarizwerwa 100%.
Hari kandi inyandiko nyinshi ziri kuri Grokipedia zisa neza neza nk’iziri kuri Wikipedia bikekwa ko ariho zakuwe.
Urugero, nk’inyandiko zivuga kuri MacBook Air, PlayStation 5, na Lincoln Mark VIII zisa neza nk’iziri kuri Wikipedia. Ibi bishimangirwa n’ubutumwa buvuga ko “ibikubiye muri iyi nyandiko byakuwe kuri Wikipedia” bugaragara ku mpera ya buri paji.
Nubwo Elon Musk yari yasezeranyije ko Grokipedia izaba yisumbuyeho kurusha Wikipedia, ahubwo yubakiye ku nyandiko nyinshi zayo. Kugeza ubu Grokipedia ifite inyandiko zirenga 885.000, mu gihe Wikipedia ifite izigera kuri miliyoni 7 mu rurimi rw’Icyongereza.
Uru rubuga rwa Elon Musk rwavugishije benshi, kubera kugaragaza no gushyigikira ibitekerezo bitavugwaho rumwe, nko kugaragaza ibijyanye n’ihindagurika ry’ibihe mu bundi buryo, butandukanye n’ubwemezwa n’inzobere muri uru rwego.
Izi nzobere zivuga ko ihindagurika ry’ibihe ririho kandi riterwa n’ibikorwa bya muntu mu gihe inyandiko kuri Grokipedia zivuga ibindi.
Grokipedia yashyizwe hanze ni verisiyo ya 0,1, bigaragaza ko ari bwo igitangira. Elon Musk yavuze ko ibijyanye no gukoresha inyandiko zavuye ahandi bizaba byakemutse bitarenze impera za 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!