00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google yashyizeho uburyo bwo kwigera imyenda hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 4 June 2026 saa 06:49
Yasuwe :

Google yatangaje ko yakoze uburyo bwa ‘Catch me up’ muri Google Play Books bufasha abasomyi kwibukiranya ibyo basomye, n’uburyo bwa ‘Circle to Search’ buzajya bufasha mu gushakisha amakuru y’ibintu bitandukanye icyarimwe nko gushakisha imyenda yose umuntu yambaye aho gushakisha umwe umwe.

Muri aya mavugurura mashya, Google yatangaje izindi serivisi zirimo uburyo bushya bwa Google Photos bufasha abantu kugerageza imyenda mishya mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tekereza ufite ifoto y’umwaka ushize wambaye ishati nziza, ukagira n’indi foto wifotoje mu cyumweru gishize wambaye ipantalo ukunda. Uramutse ushaka kureba niba iyo shati yajyana neza n’iyo pantalo, ubusanzwe byagusaba kujya mu kabati k’imyenda iwawe, ukabishaka, ukabyambara kugira ngo wirebe mu ndorerwamo.

Ariko ukoresheje ubu buryo bushya, Google Photos ifata ya shati yo mu ifoto ya mbere, ikayihuza na ya pantalo yo mu ifoto ya kabiri, ikakwerekana kuri ecran ya telefoni uko waba usa uramutse wambaye iyo myenda yombi icyarimwe.

Ni uburyo bugufasha kugerageza imyenda no kureba uko amabara cyangwa modeli zijyana utiriwe uyambara.

Google kandi yatangaje uburyo bushya bwo muri telefoni ngendanwa za Android bugamije gutahura no gukumira abatekamutwe bakoresha ubwenge buhangano mu kwigana amajwi y’abandi, bakaguhamagara bashaka kukwiba mu buryo runaka.

Muri uku kwezi, ubu buryo buzatangira gushyirwa muri porogaramu ya ‘Phone by Google’ yifashishwa mu kwitaba no guhamagara muri telefoni za Android, ariko bukazajya buboneka mu zifite Android 12 kuzamura.

Uku kwigana amajwi bikorwa n’abatekamutwe bagakoresha uburyo bwo guhindura imibare ya nimero ya telefoni ku buryo ushobora kubona uhamagawe n’umuntu muziranye kandi ukumva ijwi ari irye neza, nyamara ari umutekamutwe ushaka kugutwara amafaranga cyangwa andi makuru akoresheje ikoranabuhanga.

Ubu buryo bushya bwa Google bukora mu ibanga nko guhana amakuru hagati ya za telefoni. Iyo umuntu mufitaniye nimero aguhamagaye, telefoni ye ihita yohereza ubutumwa bw’ibanga kuri telefoni yawe bwemeza ko ari we koko.

Iyo ari umutekamutwe, ubwo butumwa ntibuboneka. Ako kanya telefoni yawe ihita iguha impuruza, ikugira inama yo gukupa byihuse. Iri koranabuhanga ryubakiye ku buryo buzwi nka RCS.

Google iri gukora amavugurura mu ikoranabuhanga ryayo ku buryo umuntu adapfa kwiba mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages