00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Google Chrome yatangaje uburyo bushya bworoshya gutondeka ‘tabs’ kuri mudasobwa

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 9 April 2026 saa 07:13
Yasuwe :

Abantu bamara amasaha menshi y’umunsi wabo bakoresha mudasobwa, bazi uko bibangana kugira amapaji [tabs] menshi afunguye kuri porogaramu isura imbuga za internet ya Chrome, dore ko hari ubwo bigera ntubashe no kuyatandukanya kuko amashusho ayaranga aba yabaye mato kubera ubwinshi.

Mu busanzwe aya mapaji aba ari ku murongo utambitse ku gice cyo hejuru kuri screen ya mudasobwa. Nyuma y’imyaka myinshi, ikigo cya Google cyatangaje ko Chrome yashyizeho uburyo bwo gutondeka aya mapaji ku murongo uhagaze [vertical tabs].

Ubu buryo bushya bukwemerera gushyira ama mapaji ku ruhande kuri modasobwa yawe akagaragara ari ku murongo uhagaze, ku buryo cya gice yabagamo ushobora kucyifashisha mu kureba ibindi bigize urubuga wafunguye.

Google yigeze kugerageza gushyira amapaji ku ruhande muri Chrome mu myaka icumi ishize, ariko ubu buryo ntibwigeze burenga icyiciro cy’igeragezwa.

Mu mezi ashize, Chrome yakomeje gushyira hanze izindi mpinduka nshya mu buryo bwihuse, harimo guhuza imikorere yayo n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano n’uburyo bwo kugabanyamo ‘window’ kabiri ku buryo ureba ibintu bibiri icyarimwe [split view mode].

Nyuma y’ubu buryo bwo gutondeka amapaji ahagaze, Chrome iri kuzana n’uburyo bushya bwo gusoma inyandiko igakwira muri ‘window’ yose [full-page reading mode].

Ibi byakozwe hagamijwe guhisha amatangazo yamamaza arangaza abantu, kugira ngo babashe kwibanda gusa ku nyandiko bari gusoma.

Google Chrome yakoze impinduka mu buryo bwo gutondeka tabs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages