Nubwo iryo zina rishobora gukomeretsa benshi, Baguma avuga ko ryamuhaye icyizere cyo kwemera uwo ari we. Yagize ati “Igihe natsindaga iryo rushanwa, naravuze nti uyu ni njye. Nageze kure, hari icyo nimariye.”
Inyuma y’isura ye idasanzwe hari indwara ikomeye kandi idasanzwe cyane yitwa fibrodysplasia ossificans progressiva, izwi nka FOP cyangwa “stone man disease”. Ni indwara ituma imikaya n’utundi turemangingo duhuza ibice by’umubiri bigenda bihinduka amagufa uko umuntu akura.
Iyi ndwara akenshi itangira mu bwana. Ibanza gufata ijosi n’intugu, buhoro buhoro ikagenda igera mu maboko, amaguru n’ibindi bice by’umubiri, bigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kugenda cyangwa kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri.
Iyo ifashe imikaya yo ku munwa no ku rwasaya, umuntu ashobora kugira ikibazo cyo kuvuga cyangwa kurya. Iyo amagufwa akomeje gukura hafi y’igituza, ashobora kubangamira guhumeka. Baguma avuga ko iyi ndwara imutera ububabare bukomeye.
FOP ni indwara iboneka ku muntu umwe muri miliyoni, kandi ku Isi habarurwa abantu bake cyane bayifite.
Baguma yavukiye mu cyaro muri Uganda, aho yahuye n’itotezwa n’amazina mabi. Yigeze kuvuga ko abantu bamwitaga “ingagi”, “inkende” cyangwa “baboon”, ariko akavuga ko yabyakiriye kuko yabimenyereye.
Yatangiye kubona ibimenyetso afite imyaka 10, ubwo itama rye ryabyimbaga mu buryo budasanzwe.
Nubwo yahuye n’ibibazo byinshi, Baguma ntiyemeye ko indwara imusobanura. Afite abana umunani, akora umuziki, urwenya, ndetse atanga ubutumwa bushishikariza abantu kwemera uko bari no guhangana n’itotezwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!