Gigi Hadid azwiho kwamamariza inzu z’imideli zikomeye ku Isi akanifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi. Mu 2016 yabaye umunyamideli wa mbere ku Isi winjiza amafaranga menshi.
Nyamara nubwo abayeho mu buzima buhenze no mu nzu z’akataraboneka, yahishuye ko na we ahura n’ibibazo nk’iby’abandi bose, kandi ko kimwe n’abandi batuye muri New York, yugarijwe n’imbeba.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Architectural Digest, yagize ati “Inzu mfite i New York iri gusanwa kuko hari aho twari twayisenye kubera ikibazo cy’imbeba zanteye mu nzu.”
Gigi Hadid yakomeje ati “Kongera kuyivugurura bundi bushya ni wo muti wo kurwanya imbeba twabonye kuko uko yari yubatse ntibyatumaga mbasha kuzirwanya.”
Uyu munyamideli atangaje ko yarembejwe n’imbeba nyuma y’aho muri Nyakanga 2024 byari byatangajwe ko mu mujyi wa New York hari imbeba zigera kuri miliyoni eshatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!