00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yategetse abaminisitiri kumusaba uruhushya mbere yo kurenga Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 September 2026 saa 08:49
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko abaminisitiri bose bagomba kubanza kumusaba uruhushya mbere yo kujya mu mahanga.

Yabivuze nyuma y’uko Haruna Kyeyune Kasolo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibibazo by’akarere, ashyize kuri X ubutumwa buvuga ku bikorwa bye by’akazi muri Türkiye.

Ku wa 26 Nzeri 2026, Kasolo yashyize kuri X amashusho yise ayerekana ibikorwa bye by’akazi muri Turikiya.

Mu kumusubiza, Gen Muhoozi yamubajije niba yaragiyeyo nta ruhushya afite, ati “Wagiyeyo nta ruhushya ufite?”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko “Abaminisitiri bose bakeneye uruhushya rwanjye mbere yo kuva mu gihugu. Sinigeze nemerera Hon. Kasolo kujya muri Turikiya. Azatanga ibisobanuro.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko minisitiri wese uzajya mu mahanga atamuhaye uruhushya azacibwa ihazabu ya miliyoni 30 z’Amashilingi ya Uganda. Yongeyeho ko ayo mafaranga azakoreshwa mu kubaka imihanda, asaba Minisiteri y’Imari guhita itangira gushyira mu bikorwa icyo yavuze.

Ati “Minisitiri wese uzava mu gihugu nta ruhushya rwanjye azacibwa ihazabu ya miliyoni 30 z’Amashilingi. Ayo mafaranga tuzayakoresha mu kubaka imihanda.”

Gen Muhoozi yatanze n’urugero rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Adonia Ayebare, avuga ko “atajya ahantu na hamwe atabanje kunsaba uruhushya.”

Urugendo rwa Kasolo ruje mu gihe Gen Muhoozi yari asanzwe afitanye ibibazo na Turikiya. Kimwe mu byo ayinenga ni uko Fred Lumbuye, Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cye, aba muri Turikiya. Abashyigikiye Muhoozi bashinja Lumbuye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira abayobozi ba Uganda.

Ku wa 18 Nzeri 2026, abantu babarirwa mu magana bigaragambirije imbere ya Ambasade ya Turikiya i Kampala, basaba ko Lumbuye yoherezwa muri Uganda. Imyigaragambyo yateguwe na Patriotic League of Uganda, ihuriro riyobowe na Gen Muhoozi.

Ubutumwa Gen Muhoozi yanditse kuri X ntibugaragaza niba Kasolo yari afite uruhushya rw’izindi nzego zibifitiye ububasha. Nta cyemezo cya Guverinoma ya Uganda cyagaragajwe gisobanura uko uruhushya n’ihazabu Gen Muhoozi yavuze bizashyirwa mu bikorwa.

Gen Muhoozi yategetse Abaminisitiri kumusaba uruhushya mbere yo kurenga Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages