Ibi yabitangaje ku wa 27 Kanama 2026, abinyujije mu butumwa yasangije abamukurikira kuri X.
Yavuze ko ari gutekereza kuba yakubaka iki gishushanyo cya Yezu muri Afurika ndetse ko akaba afite gahunda yo kugishyira mu Murwa Mukuru wa Kampala.
Ati “Ndi gutekereza uburyo nakubaka igishushanyo kinini cya Yezu Kirisitu muri Afurika kizaba kiri hejuru y’umusozi wo muri Kampala.”
Gen Muhoozi yakunze kwigaragaza nk’umukirisitu inshuro nyinshi.
Muri Werurwe 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yagaragaje ko ari inyuma ya Israel mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na Iran ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu bundi butumwa Gen. Muhoozi yasobanuye ko bari ku ruhande rwa Israel kuko ari abakirisitu cyane ko ngo bacunguwe na Yesu Kirisitu ushobora kubabarira ibyaha, yibutsa ko na Bibiliya igaragaza ko Israel ari igihugu cyahawe umugisha.
Gen. Muhoozi ati “Twashoboraga kuba twafashe Tehran mu masaha 72 tutanarashe, ariko ntabwo bajya bumva umwirabura. Kuki warasa ku baturage bagushyigikiye?”
Gen Muhoozi Kainerugaba kandi aherutse gufungura ku mugaragaro ikibumbano kigamije kwibuka Lieutenant Colonel Yonatan “Yoni” Netanyahu ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe cyahoze gikoreshwa.
Uru rwibutso rwashyizweho nk’ikimenyetso cyo kwibuka ubufatanye mu by’umutekano, icyizere hagati y’ibihugu ndetse no kongera kubaka umubano wa dipolomasi hagati ya Uganda na Israel.
Igishushanyo cya Yezu Kirisitu cya mbere kinini muri Afurika giherereye muri Angola mu Mujyi wa Lubango.
Iki gishushanyo gifite metero 30 z’uburebure cyubatswe mu 1931 kikaba cyarubatswe mu buryo bumeze kimwe n’icyitwa ‘Kristu Umucunguzi’ kiri mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!