00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Florida: Yafashwe nyuma yo gusambanya imbwa inshuro zirenga ijana mu myaka ine

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 January 2017 saa 07:34
Yasuwe :

Bradley Hubbard w’imyaka 23, ukomoka mu gace ka Escambia muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya imbwa ye yitaga “Baby Girl”, bivugwa ko yabikoze inshuro zirenga ijana mu gihe cy’imyaka ine.

Uyu mugabo yafatiwe i Pensacola muri Florida kuri uyu wa Mbere nyuma y’amakuru yatanzwe n’umugore utaravuzwe izina. Yatangaje ko yabanje kumuhishira yanga kumushyira mu kaga.

The Mirror dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mugore yabonye ko ibintu bikomeye kuwa 28 Ukuboza 2016 ubwo Bradley yafataga iyo mbwa akayijyana mu cyumba akayikingirana, agatangira kumva igitanda gikaka ndetse nayo isakuza niko guhita afata umwanzuro wo kubibwira ubuyobozi.

Mu buhamya bwe yatangaje ko umunsi umwe yamubonye ari gusambanya iyo mbwa yitaga Baby Girl, ubwo yatambukaga hafi y’icyumba, akabona iri kumurigata ahantu hose mu gihe yari aryamye mu buriri.

Atangaza ko yabonye imbwa iri muri icyo gikorwa na Bradley, agerageje kwinjira mu cyumba amwuka inabi ahita amusohora hanze.

Uyu mugore atangaza ko Bradley Hubbard yari amaze imyaka igera kuri ine abana n’iyo mbwa kuva yayigura.

Umuganga w’amatungo yapimye iyo mbwa ngo arebe niba yarasambanyijwe asanga ifite ibikomere ishobora kuba yaratewe n’umuntu.

Hubbard wafashwe agafungirwa muri gereza iri mu gace ka Escambia, yasabwe gutanga ibihumbi 15 by’amadorali ya Amerika azira kuryamana n’inyamaswa ndetse ariko nyuma yararekuwe.

Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mugabo ruzasomwa kuya 2 Gashyantare 2017.

Bradley Hubbard w’imyaka 23 ukekwaho gusambanya imbwa ye yatawe muri yombi
Iyi mbwa, Bradley Hubbard yayitaga Baby Girl

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages