TMZ yatangaje ko Oras yapfuye ku wa 3 Nzeri 2026, nyuma y’ikinya yaterewe muri iryo vuriro ryigenga. Umuryango we wavuze ko yataye ubwenge amaze guterwa ikinya, mbere y’uko atangira kubagwa.
Nyuma yo kugira ikibazo, Oras yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Helsinki (Helsinki University Hospital), ariko biza gutangazwa ko yapfuye.
Umuryango we wahise utanga ikirego muri Polisi usaba ko hakorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe. Polisi ya Helsinki yatangaje ko yatangiye iperereza kuri uru rupfu, aho icyaha cyafahwe mu rwego rwo kwica umuntu utabigambiriye.
Polisi yavuze ko iperereza rikiri mu ntangiriro ndetse ko kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi.
Oras yari asanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangiye kugira umubare munini w’abamukurikira akiri umwangavu.
Mu 2016, yagaragaye muri filime mbarankuru yiswe “The Perfect Selfie”. Nyuma yaho, Oras yashinze umuryango udaharanira inyungu ugamije gushyigikira ubushakashatsi ku ndwara zifata ibihaha. Yanakoranye n’ibigo bitandukanye bikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guteza imbere imibereho myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!