Ni ibihembo byatanzwe ku wa 4 Gicurasi 2026, i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
IndieFest Film Awards ni irushanwa rigamije guteza imbere impano nshya mu rwego rwa filime ku Isi aho hahembwa abantu mu byiciro birindwi bitandukanye.
Filime zo mu Rwanda zegukanye igihembo cya Merit ni filime mbarankuru z’umunyarwanda utunganya filime mbarankuru Zion Sulaiman Mukasa Matovu.
Imwe yise Umuganda ni filime igaragaza uko umuganda wabaye ikimenyetso cyo kwigira, umuco n’ubumwe.
Ni mu gihe indi yatsinze ari filime yise ‘Beyond the Genocide’, igaruka ku mateka ya Jenoside na nyuma yayo n’uko Abanyarwanda n’igihugu muri rusange biyubatse nyuma y’icuraburindi.
Matovo yavuze ko kuba izi filime zahawe igihembo ku rwego mpuzamahanga byerekana akamaro ko kuvuga amateka y’u Rwanda.
Ati “Izi filime zakozwe mu rwego kwibuka no kongera gutuma abantu batekereza ku mateka yacu. Kubona zahawe igihembo ku rwego mpuzamahanga byerekana uburyo ari ingenzi kuvuga amateka yacu uko ari kandi dufite intego.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!