00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yavumbuye ubutumwa burenga miliyoni 7 bwibasira abakinnyi mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 July 2026 saa 05:03
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko ryavumbuye ubutumwa busaga miliyoni 7 ku mbuga nkoranyambaga burimo amagambo mabi, iterabwoba cyangwa gutoteza abakinnyi, amakipe n’abatoza mu gikombe cy’Isi.

FIFA yavuze ko ibi byagaragajwe n’itsinda rishinzwe kurinda abakinnyi n’abandi bakora mu mupira w’amaguru ihohoterwa rikorerwa kuri internet, rizwi nka Social Media Protection Service (SMPS).

Iri tsinda rigamije kurinda abakinnyi, amakipe n’abasifuzi ibitero byo kuri internet, ryagaragaje ko umubare w’ubutumwa bushobora guteza ikibazo bwabonetse muri iki Gikombe cy’Isi wikubye inshuro 14 ugereranyije n’icyabanje cyabaye mu 2022.

Mu Gikombe cy’Isi cya 2022, FIFA yakuyeho ubutumwa bugera kuy bihumbi 470 bwagaragayemo kwibasira abakinnyi n’abatoza.

Kuri iyi nshuro, itsinda rya SMPS ryasuzumye ubutumwa burenga ibihumbi 500 bwari bwagaragaye binyuze mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, bukekwaho kwibasira abakinnyi, abatoza n’abayobozi.

FIFA yavuze kandi ko yashyikirije inzego zibishinzwe zirimo inzego z’umutekano, ibibazo birenga 1.000 biri mu rwego rwo kwibasira abakinnyi.

Kuva iki Gikombe cy’Isi cyatangira, SMPS imaze kugenzura ubutumwa busaga miliyoni 53 bwagiye bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

FIFA yavuze ko ubutumwa bushingiye ku ivanguraruhu bugize 11% by’ubutumwa bwose bwagaragaye bwibasira abandi muri iki Gikombe cy’Isi.

Iri rushanwa rizasozwa n’umukino wa nyuma uzahuza Argentina na Espagne ku wa 19 Nyakanga 2026.

FIFA yatahuye ubutumwa miliyoni 7 bwari bugamije kwibasira abakinnyi n'abatoza mu Gikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages