00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ethiopia: Mu bwoko bw’Aba-Bodi, inda nini ku mugabo ni akarango k’ubwiza gakurura abagore

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 1 August 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Abaturage bo mu Bwoko bw’Aba-Bodi bo muri Ethiopia bafite umuco wihariye aho kuri bo umugabo ufite inda nini ari we uba ufatwa n’ufite igikundiro cyinshi imbere y’abagore.

Ikinyamakuru The Mirror mu 2017 ubwo cyandikaga ku mwihariko w’imico y’abo muri ubwo bwoko, cyatangaje ko buri mwaka bahurira mu Kibaya cya Omo cyo mu Majyepfo ya Ethiopia bakizihiza umwaka mushya mu birori bita Kael.

Abagore bo muri ubwo bwoko bakururwa cyane n’abagabo bafite inda nini ku buryo ibyo birori bibahuza buri mwaka, babifata nk’umwanya mwiza wo guhura n’abo bagabo bisanzuye bakishimana na bo.

Abo muri ubu bwoko bw’Aba-Bodi kugira inda nini kw’abagabo babifata nk’ibibahesha icyubahiro mu muryango, ku buryo bihata amata y’inka agikamwa ndetse bakananywa amaraso yazo bagamije kugira inda nini, ibinakorerwa amarushanwa muri ubwo bwoko.

Iyo bitegura ayo marushanwa bamara amezi atandatu baba mu muhezo batanemerewe gukora imibonano mpuzabitsina.

Kugira inda nini aba ari inzozi za buri mwana w’umuhungu wo muri ubwo bwoko, ku buryo abo mu muryango we batangira kumuha ubuki, amata n’amaraso by’inka mu gihe cy’amezi ari hagati y’atatu n’atandatu bizera ko bizamuhesha kugira inda nini.

Mu muco w'abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Bodi bo muri Ethiopia, umugabo ufite inda nini ni we uba akunzwe n'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages