Amaherena akoze mu makarita ya telefoni, ibikomo, n’ibindi bikoresho byo kurimbana bikozwe mu mifuniko y’amacupa y’inzoga, n’ibikoresho by’ibyuma bishaje nk’amasaha nibyo biranga iterambere rigezweho ku bwoko bw’ Abadassanech bo mu majyepfo ya Ethiopia.
Dailymail ivuga ko ubusanzwe Abadassanech bambara impu z’inyamaswa, bakanakoresha ibikoresho by’imirimbo bikoze mu bwoya bw’ingwe n’inkende, ibi bikoresho bishya bikaba byariyongereye mu muco wabo, ndetse ngo uwambaye imifuniko myinshi ku mutwe, arushaho kugaragara neza kandi bikamuhesha ishema.
Ibi ngo babikora mu rwego rwo kujyana n’ibigezweho, babijyanishije n’ubushobozi hamwe n’imyumvire yabo.
Eric Lafforgue, umufaransa watembereye mu masoko aherereye mu kibaya cya Omo, hafi y’umupaka wa Kenya na Ethiopiya aho Abadassanech babarizwa, avuga ko buri wese aba yakomeye ku mwambaro we wo ku mutwe ukoze muri iyi mifuniko y’amacupa y’inzoga, kuko ufite agaciro kanini kuri bo.
Ibikoresho by’imirimbo bikorwa mu masaha ashaje n’imifuniko y’amacupa, ngo bamwe byababyariye ubucuruzi bushya, aho babigurisha ku basura agace batuyemo baba babyishimiye.
TANGA IGITEKEREZO