00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Urukiko rwategetse ko umukobwa w’imyaka 25 ahuhurwa

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 February 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Espagne rwateye utwatsi icyifuzo cy’umubyeyi wasabye ko umwana we w’imyaka 25 atahuhurwa nk’uko yari yabisabye kubera uburwayi bumurembeje.

Espagne ni kimwe mu bihugu bike byo mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, byemera itegeko ryemerera abarwayi barembye gusaba abaganga guhuhurwa ibizwi nka euthanasie, mu gihe abaganga bemeje ko bari mu buribwe bukabije.

Ibimaze iminsi bivugwa kuri iri tegeko ni ikirego cy’umukobwa w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne wasabye guhuhurwa kubera uburibwe yatewe n’uko ibice by’umubiri we bidakora [paralysé].

Iyi ndwara yayirwaye mu 2022 ubwo yageragezaga kwiyahura kubera ko yasimbutse mu igorofa rya gatanu ndetse ibyo abikora nyuma yo kunywa imiti myinshi mu rwego rwo kugerageza kwiyambura ubuzima. Gusa ntabwo ibyo byamuhiriye kuko byamuviriyemo kugira ubumuga bwa ‘paralysé’.

Nyuma y’ubwo buribwe bukabije mu 2024 uyu mukobwa yasabye abaganga ko bamuhuhura kubera ubwo buribwe ndetse ibyo byaje kwemezwa n’abaganga.

Gusa ntabwo Umubyeyi w’umugabo yigeze abyemera aho yagaragaje ko uburyo umukobwa we ameze adafite ubwenge bwo kwifatira umwanzuro nk’uwo ndetse ahita ajyana icyo kirego mu rukiko asaba ko icyo gikorwa cyahagarikwa.

Ku wa 20 Gashyantare 2026, Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Espagne rwanze ubujurire bw’uyu mubyeyi buvuga ko umwana we afite uburenganzira bwo gusapa ko yafashwa gupfa kubera uburibwe afite.

Mu 2021 ni bwo Espagne yatoye itegeko ryemerera abarwayi barembye gusaba abaganga kubahuhura.

Imibare igaragaza ko mu 2024 abarwayi bagera kuri 426 muri Espagne basabye guhuhurwa.

Urukiko muri Espagne rwategetse ko umukobwa wasabye guhuhurwa abikorerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages