Espagne ni kimwe mu bihugu bike byo mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, byemera itegeko ryemerera abarwayi barembye gusaba abaganga guhuhurwa ibizwi nka euthanasie, mu gihe abaganga bemeje ko bari mu buribwe bukabije.
Ibimaze iminsi bivugwa kuri iri tegeko ni ikirego cy’umukobwa w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Barcelona muri Espagne wasabye guhuhurwa kubera uburibwe yatewe n’uko ibice by’umubiri we bidakora [paralysé].
Iyi ndwara yayirwaye mu 2022 ubwo yageragezaga kwiyahura kubera ko yasimbutse mu igorofa rya gatanu ndetse ibyo abikora nyuma yo kunywa imiti myinshi mu rwego rwo kugerageza kwiyambura ubuzima. Gusa ntabwo ibyo byamuhiriye kuko byamuviriyemo kugira ubumuga bwa ‘paralysé’.
Nyuma y’ubwo buribwe bukabije mu 2024 uyu mukobwa yasabye abaganga ko bamuhuhura kubera ubwo buribwe ndetse ibyo byaje kwemezwa n’abaganga.
Gusa ntabwo Umubyeyi w’umugabo yigeze abyemera aho yagaragaje ko uburyo umukobwa we ameze adafite ubwenge bwo kwifatira umwanzuro nk’uwo ndetse ahita ajyana icyo kirego mu rukiko asaba ko icyo gikorwa cyahagarikwa.
Ku wa 20 Gashyantare 2026, Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Espagne rwanze ubujurire bw’uyu mubyeyi buvuga ko umwana we afite uburenganzira bwo gusapa ko yafashwa gupfa kubera uburibwe afite.
Mu 2021 ni bwo Espagne yatoye itegeko ryemerera abarwayi barembye gusaba abaganga kubahuhura.
Imibare igaragaza ko mu 2024 abarwayi bagera kuri 426 muri Espagne basabye guhuhurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!