00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Umukiliya yatwitse restaurant yamwimye mayonnaise

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 25 August 2025 saa 06:18
Yasuwe :

Restaurant yo mu gace ka Andalusia, ko muri Espagne icuruza imigati izwi nka ‘sandwich’, yatwitswe n’umukiliya nyuma yo kumubwira ko bacuruza iyo migati ariko nta Ketchup na Mayonnaise bagira.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa 24 Kanama 2025, ubwo umugabo yatumizaga umugati bakawuzana nta mayonnaise iriho.

Uyu mugabo w’imyaka 50, yabajije impamvu batamuhaye mayonnaise asobanurirwa ko iyi restaurant icuruza imigati gusa ariko idakorerwa kuri iyo restaurant bityo nta mayonnaise na Ketchup bacuruza, biramurakaza atongana n’abahakora.

Uyu mugabo yaje kugenda yikoza kuri station ya lisansi iri hafi aho agarukana agacupa ka lisansi, yongera kwaka wa mugati bawugaruye nta mayonnaise, aba asutse ya lisansi muri restaurant arahatwika ariruka.

Icyakora uyu mugabo ntiyabashije kugera kure, kuko ubwo yatwikaga iyo nzu na we yitwitse akaboko, ibyatumye afatwa na polisi ataragera kure.

Nyiri iyi restaurant, Jose Antonio Caballero, yavuze ko bitangaje kubona umuntu ufite uburakari bungana gutyo abutewe no kudahabwa mayonnaise gusa.

Yagize ati “Kutumvikina bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose, ariko gutwika inzu kuko nta mayonnaise na ketchup bihari simbyumva.”

Caballero yavuze ko ibyo byabaye bafite abantu benshi ariko bagize amahirwe ko nta wapfiriyemo.

umugabo yatwitse restaurant nyuma yo kumubwira ko idatatanga mayonnaise ku migati icuruza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages