00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese abantu bose bakwiriye kubyara?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 August 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Kimwe mu bintu byiza kandi bitera ibyishimo mu buzima ni ukubyara. Niyo mpamvu ushaka kugutuka akubwira ashobora ku kwifuriza kutabyara, ariko niba wumva ko ikintu gikomeye wagezeho mu buzima ari ukubyara gusa, ntabwo ari byo.

Kubyara ni uburyo bw’ibanze bw’iyororoka kugira ubuzima bukomeze kubaho ku Isi. Abantu barabyara n’inyamaswa zikabyara. Ikidutandukanya n’inyamaswa, ni uko tutaberaho kororoka gusa ahubwo turi ibinyabuzima bifite ubwenge.

Mu mico myinshi baracyabona kubyara nk’itegeko. Umuntu arashaka yamara umwaka umwe, ngo ko mutabyara. Yabyara umwana umwe cyangwa babiri bakamuhatira kubyara abandi nk’aho bazabamurerera. Kubyara bishobora koroha, ariko kurera biragoye cyane. Kubyara umwana umwe ukamurera neza biruta kubyara abana batanu bo kuruha. Abantu benshi bashobora kubyara, ariko si ko bose bashoboye kurera.

Ikindi gufata abana bawe nk’igikombe watsindiye si byiza kuri bo. Abashakashatsi mu by’imikurire y’abana babonye ko ababyeyi benshi bagira ikitwa “achievement by proxy distortion” aho baba bashaka ko abana babo bagera ku bintu byabananiye kugeraho. Ugahatira nk’umwana gukora akazi runaka kuko uba warakuze wifuza kugakora. Iyo utekereza ko ibigwi byawe byose bishingiye ku mwana wawe, umushyira ku gitutu cyo kubaho ubuzima ushaka bikarangira akora ibintu byose kugira ngo agushimishe aho kubikora kuko abishaka.

Na none iki gitekerezo gihohotera cyane abantu babuze urubyaro cyangwa bahisemo kutabyara. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko 17,5% by’abatuye Isi babuze urubyaro. Abo ni umwe mu bantu batandatu ku Isi hose. Abandi bahisemo kutabyara kubera impamvu zabo bwite. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu badafite abana bagirirwa urwikekwe kandi bagahozwa ku nkeke na bagenzi babo. Ibyo byose biterwa n’imyumvire yo gufata abana nk’igikombe umuntu agomba gutsindira.

Abagore ni bo bakunze kwibasirwa cyane. Nancy Russo inzobere mu by’imitekerereze yabyise “motherhood mandate” cyangwa se igitekerezo cy’uko kubyara ari cyo kintu abagore baremewe gukora. N’ubwo kubyara ari ingenzi, ntibikuraho ko umugore aba agomba kugira inzozi z’ibindi bintu ashaka kugeraho mu buzima.

Hari byinshi ushobora kugeraho mu buzima bwawe haba mu kwiga ibintu bishya, mu kazi, mu gufasha abandi, no guteza imbere igihugu cyawe. Kubyara ni umugisha, ariko ntibikwiye gufatwa nk’ishingiro ryo kugira icyo ugeraho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages