00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Tom Holland wirengagijwe na Erling Haaland

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 July 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Tom Holland, yatangaje ko yashatse gutumira rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, ngo basohokane, ariko ubutumwa yamwoherereje ku mbuga nkoranyambaga ntiyabusubije.

Tom Holland yavuze ko iyi myitwarire ya Haaland yamucishije bugufi. Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Jimmy Fallon kuri televiziyo.

Yatangaje ko yandikiye Haaland nyuma yo kumubona mu birori bya Formula 1 byabereye i Monaco muri Kamena 2026.

Mu kiganiro, Jimmy Fallon yabajije Holland niba koko yarandikiye Haaland nyuma y’uko kuri X hari hakwirakwijwe amakuru avuga ko uyu mukinnyi wa filime yoherereje ubutumwa rutahizamu wa Norvège, amusaba ko bahura bakaganira.

Fallon yavuze ko bivugwa ko Haaland atari azi uwo Tom Holland ari we, kuko adakunda kureba filime cyane.

Holland yemeye ko ibyo ari ukuri, avuga ko yatekereje ko kuba ari umukinnyi wa filime uzwi ku rwego mpuzamahanga byari gutuma Haaland amusubiza, ariko ko nta gisubizo yigeze abona.

Ati “Nari niteze ko namutumira tukajya gusangira, ariko nta gisubizo na gito nabonye, nta nubwo yavuze ko ahuze cyangwa ko afite undi mugambi.”

Tom Holland yavuze ko yabonye Haaland ubwo yari yitabiriye isiganwa rya Formula 1 ryabereye i Monaco, kureba Lewis Hamilton atwara imodoka, maze abona Haaland wari uri ahantu hihariye h’abatumirwa.

Uyu mukinnyi wa filime yavuze ko yahise yiyemeza kugerageza kumwandikira, nk’umufana w’umupira w’amaguru ushaka kugirana ikiganiro n’umukinnyi akunda.

Nubwo Haaland atamusubije, Holland yavuze ko yakomeje kumwubaha cyane, amushimira ubuhanga bwe mu mupira w’amaguru ndetse amwita umuntu “udasanzwe n’umukinnyi ukomeye cyane”.

Mu kiganiro, Fallon yabajije Holland niba nyuma y’ibyo byose yaba agishaka gusangira na Haaland. Holland yavuze ko kuba atakibishaka cyane.

Erling Haaland ‘yariye seen’ Tom Holland
Tom Holland yagiranye ikiganiro na Jimmy Fallon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages