00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta cyiza cyo kunywa umuvinyo umaze kurya - Dr. Muyombo Thomas

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 15 August 2026 saa 03:29
Yasuwe :

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Muyombo Thomas yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ko inzoga zirimo na divayi nta ntungamubiri zibarizwamo zishobora kugira icyo zifasha umuntu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Royal Fm, aho cyagarukaga ku bubi bw’inzoga mu kwangiza ejo heza h’urubyiruko rw’u Rwanda.

Dr. Muyombo Thomas yavuze ko umuntu atungwa n’ibintu bimujyamo cyane cyane ibyo kurya no kunywa kuko ni byo bimufasha kugira ngo akure.

Yavuze ko kunywa inzoga nyinshi bigira ingaruka mbi ku buzima aho kugira ngo zigire icyo zibafasha cyangwa ngo zibongerere.

Ati “Inzoga mu buryo bwo gufasha umubiri w’umuntu ntakintu byongera mu bijyanye n’intungamubiri zakwinjira ku mubiri w’umuntu cyakabaye gituma zifata umwanya munini mu byinjirira mu mubiri.”

Dr. Muyombo yavuze ko iyo abacuruza inzoga bari kuzamamaza hari imvugo bakunze gukoresha z’uko umuntu unyweye divayi amaze kurya bigira akamaro rikomeye mu igogora mu byo amaze kurya.

Ati “Iyo bazazamaza hari ibintu bakunze gukoresha bavuga ko umuntu anyweye divayi amaze kurya, bifasha mu igogora ry’ibyo yariye, iyo babivuga baba bashatse kuvuga kuyinywa ku kigero gito, ikirahure kimwe kugira ngo bimufashe mu igogora ry’ibyo yariye.”

Yakomeje avuga ko abacuruzaga inzoga z’ibyuma na bo babeshyaga ko zongera akanyabugabo iyo wazinyweye.

Kuva muri Mutarama 2026, Leta y’u Rwanda igaragaza ko abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 100 bahumye, na ho abarenga 11.000 bagizwe imbata n’izi nzoga

Kuva muri Kanama 2026, Rwanda FDA yahagaritse inzoga zitujuje ubuziranenge zituruka mu mahanga nyuma y’iminsi ica n’izikorerwa imbere mu gihugu. Yanafunze inganda 148 zikora izi nzoga.

Dr. Muyombo Thomas yavuze ko divayi ntacyo imarira umubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages