Ubwo yatangiraga isiganwa, Alberto Nonino, yari afite ingufu nyinshi anyura kuri babiri yinjira mu gikundi cya mbere agerageza guhatanira intsinzi.
Ibintu byaje guhinduka nyuma yo gutangira kumva abangamiwe hagati mu maguru ye akubiseho ijisho abona ibice by’ibanga bye biri ahabona.
Camera zo ku kibuga zafashe Nonino areba hasi ku ikabutura asanga ubugabo bwe buri hanze abasaga ibihumbi by’abafana bari aho ndetse n’abari mu rugo bari bamaze kubibona.
Yakomeje guhatana mu marushanwa ariko abangamiwe n’ukuboko kwe kwagendaga guhishe ubugabo bwe.
Ikibazo cyakomeje kumukomerana bituma agabanya umuvuduko yisanga mu ba nyuma.
Byabaye ngombwa ko aba uwa nyuma mu marushanwa ubwo yemeraga guhagarara kugira ngo yongere yambare neza.
Nyuma gato y’amasiganwa Alberto Nonino yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram ko hari abari kumwoherereza ubutumwa bwinshi ngo bashaka kuvugana nawe ku byabaye biri mu bitangazamakuru.
Alberto Nonino ari ku mwanya wa 986 ku Isi mu mukino w’abagabo wo gusimbuka intera ndende uzwi nka ‘Men’s Long Jump’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!