Mary Magdalene, wahindurishije imiterere y’umubiri we inshuro nyinshi, yavuze ko yirukanwe mu ndege kubera ko afite amabere manini, bityo ko American Airlines yamwirukanye kubera agapira gato yari yambaye ubwo yajyaga mu ndege imuvana muri Canada yerekeza muri Amerika.
Ibi byanyomojwe n’abakoraga mu ndege ndetse na bamwe mu bagenzi bari bayirimo. Bamwe bavuze ko uyu mukobwa yicaraga mu myanya itandukanye itamugenewe kandi ko byasaga nk’aho yari yasinze atameze neza.
Nyuma yaho yaje kwambara écouteurs mu gihe abagenzi bari guhabwa amabwiriza y’umutekano. Abakozi rero bamusabye kuva mu ndege, ahita yibwiriza ntiyateza ikibazo cy’umutekano muke.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!