Roommate Syndrome itera abantu bashakanye kumva batacyishimiranye ndetse ahubwo babana mu nzu nk’abasangiye inshingano ariko nta rukundo ruri hagati yabo, ha handi umubona ukumva arasanzwe.
Ibi kandi si ku bashakanye gusa n’abakundana bahisemo kuba mu nzu imwe na bo iyi ndwara bayirwara.
Umuganga mu buzima bwo mu mutwe, Mark Travers, asobanura ko iyi ndwara iterwa no kuba abantu babana bidasanzwe badahuza ibintu bimwe na bimwe nk’ibyo bakunda gukora, ndetse n’inshuti, bakabana bumva ko ari ibisanzwe aho kumva ko buri wese abereyeho undi.
Akomeza avuga ko nk’abakundana ari byiza kugira umwanya wa buri umwe wenyine ariko bihinduka uburwayi iyo uwo mwanya ubaye munini, ku buryo ugera ku rwego rwo kubona umugore, umugabo cyangwa umukunzi wawe nk’umuntu usanzwe.
Uyu muganga akomeza avuga ko ikindi gitera iyi ndwara ari ugufata igikorwa cy’abashakanye no kwerekana urukundo nk’igikorwa kigomba kubaho atari uko babishaka cyangwa babyifuza.
Ati “Iyo kibaye nk’umuco cyangwa igikorwa gihoraho cyangwa nta bushake bafite, bombi bashobora kumva batacyishimiranye.”
Akomeza avuga ko no kutaganira hagati y’abashakanye ari intandaro yo kurwara iyo ndwara.
Ati “Ntabwo baba bakibona impamvu yo kubazanya uko umunsi wabo wagenze, gusangira ibitekerezo n’uko biyumva. Ntabwo baba bakiganira ahari kubera ko ntacyo kuganiraho baba bagifite, kandi kudafunguka ngo mugirane ibiganiro binasekeje bituma bumva batagikeneranye.”
Uyu muganga avuga ko uburyo bwo kwirinda iyi ndwara ari ukuganira hagati y’abashakanye cyangwa ababana no kongera kwerekana ibikorwa by’urukundo nko guhoberana, kubwirana amagambo meza no gusomana.
Agaragaza ko guha umwanya mugenzi wawe ukamwumva na byo ari ingenzi kuko abona ko wamwitayeho rwa rukundo rugakomeza gukura, akagaragaza ko bitangirira ku tuntu duto.
Ati “Nko gusomana, guhoberana mu gitondo, kubwira mugenzi wawe amagambo amwongerera icyizere, gusomana n’ibindi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!