00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BYD yatangije ikoranabuhanga rifasha imodoka z’amashanyarazi kuzura mu minota itanu

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 March 2025 saa 12:14
Yasuwe :

Uruganda rwo mu Bushinwa rukora imodoka z’amashanyarazi, BYD, rwashyizeho uburyo bushya bwo gucomeka imodoka zarwo zikoresha amashanyarazi, zikuzura mu minota itanu.

Ubu buryo bushya buzajya bushyira mu modoka umuriro ushobora gukoreshwa mu ntera y’ibilometero 470. Ibyo bivuze ko ushobora gushyira kilowatt 1000 mu modoka mu gihe cy’iminota itanu yonyine.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda, Wang Chaunfu, yavuze ko ari bwo bwa mbere imodoka z’amashanyarazi zigiye kujya zicomekwa mu mwanya muto ungana gutyo, ndetse ko babikoze ngo bagabanyirize abakiliya babo umwanya byabatwaraga bacomeka imodoka zabo.

Ati “Kugira ngo dukemure burundu ikibazo cy’abakiliya bacu cyo gucomeka, twashyizeho intego yo gutuma umwanya wo gucomeka uba muto nk’uwo gushyira lisansi mu modoka.”

Ubu buryo bushya buzakoreshwa mu modoka nshya z’uru ruganda ndetse rufite na gahunda yo kubaka ‘station’ zikoresha ubu buryo 4000 hirya no hino mu Bushinwa.

Ubu buryo bwihuse bwo kongera umuriro mu modoka buciye agahigo kari gafitwe n’ikoranabuhanga rya Tesla ryo kongera mu modoka umuriro mu minota 15.

BYD yatangije ikoranabuhanga rifasha imodoka z’amashanyarazi kuzura mu minota itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .