Iyo amazi yabuze ubuzima burahagara kuko mubiri w’umuntu ni nk’igishanga cyigendera.
Bitewe n’ibiro byawe, imyaka yawe, cyangwa se imiterere yawe muri rusange, hagati ya 55% na 60% by’umubiri wawe bigizwe n’amazi. Abana bakivuka bo biba ari 75% ku ijana.
31% by’amagufwa y’umuntu ni amazi, mu gihe 73% by’umutima bigizwe n’amazi, 83% by’ibihaha na 75% by’ubwonko na byo bikaba amazi.
Nonese ko dufite amazi menshi mu mubiri wacu, kuki dukeneye kunywa amazi? Umubiri wacu utakaza amazi menshi buri munsi iyo tubira ibyuya, tukiherera, ndetse no guhumeka ubwabyo bituma dutakaza amazi. Tuba dukeneye kunywa amazi kugira ngo asimbure ayo twatakaje.
Amazi dukoresha mu mubiri wacu ntabwo ari amazi tunywa gusa, ahubwo tuyakura mu bindi binyobwa dufata, hamwe n’ibyo kurya. Iyo unyweye umutobe, ukanywa icyayi cyangwa ikindi kintu, uba unyweye n’amazi yakoreshejwe mu kugitegura. Nanone 20% by’amazi umubiri wawe wakira ku munsi ava mu byo kurya. Imbuto n’imboga zimwe na zimwe ziba zirimo amazi menshi. Nka za cocombre, watermelon, amaronji n’izindi ziba zigizwe na 90% by’amazi.
Reka rero tuvuge ko uretse kunywa amazi, ukareka kurya imbuto n’ibindi byo kurya birimo amazi, kandi ukareka kunywa ibinyobwa byose birimo amazi, byagenda bite?
Mu masaha make, umunwa wawe watangira kumagara, inkari zawe zigatangira kuba umuhondo nk’isukari kandi zikanuka. Umunsi wa mbere wajya kurangira ubwonko bwawe bwatangiye gutakaza ubushobozi bwabwo. Gutekereza byatangira kukugora, ku buryo no gukora utuntu duto bigusaba imbaraga nyinshi. Watangira kugira isereri no kuzungera.
Ku munsi wa kabiri umubiri watangira guhagarika bimwe mu bikorwa biwusaba gukoresha amazi menshi, nko kwihagarika no kubira ibyuya. Kumira ibyo kurya byatangira kukugora kimwe no gukoresha ingingo z’umubiri kuko zaba zatangiye kumagara.
Umunsi wa gatatu wajya kugera watangiye kuvangirwa mu bwonko no kubona ibidahari. Ingingo zawe z’umubiri zatangira kugenda zirekera gukora imwe kuri imwe. Impyiko zawe zarekera gukora, umutima ugakwama, umwijima ugahagarara n’izindi ngingo.
Ubaye uri umuntu usanzwe ufite amazi menshi mu mubiri, ushobora kumara iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu mbere y’uko ubwonko bwawe buhagarara ugapfa. Nanone igihe wamara cyaterwa n’igipimo cy’ubushyuhe cy’ahantu uri, kuko ubaye uri ahantu hashyushye cyane no mu minsi itatu waba wapfuye.
Nubwo hari ibyago bike by’uko wagera muri iyo mimerere, kwirengagiza kunywa amazi ni ikibazo gikomeye. Abenshi muri twe duhorana umwuma tutabizi. Usanga umuntu ahora ataka umutwe udakira, gucika intege, no kudashyira ubwenge hamwe, akajya kwa muganga bakamurundira ibinini, kandi biterwa n’uko atanywa amazi ahagije.
Nonese ugomba kunywa amazi angana iki?
Hari abantu bakugira inama yo kunywa ibirahuri umunani ku munsi. Ibyo ntaho bishingiye.
Ingano y’amazi ugomba kunywa mbere na mbere iba igomba kugendera ku gitsina cyawe n’uko ungana. Abahanga muri siyansi bavuga ko abagabo baba bakeneye hagati ya litiro ebyiri n’igice na litiro eshatu n’igice z’amazi ku munsi, mu gihe abagore baba bakeneye hagati ya litiro ebyiri na litiro ebyiri n’igice.
Ibyo ntabwo ari ihame ariko, kuko iyo uba ahantu hashyuha cyane cyangwa ugakora imyitozo ngororamubiri ituma ubira ibyuya, uba ukeneye kunywa amazi menshi kurushaho. Nubwo uba ushobora gukura amazi umubiri wawe ukeneye mu binyobwa bitandukanye, uba ugomba kunywa amazi yambaye ubusa kugira ngo wirinde ingaruka zishobora guterwa no kunywa ibyo binyobwa byinshi.
Nk’ibinyobwa bitunganyirizwa mu nganda biba birimo ibinyabutabire bishobora kwangiza umubiri wawe, mu gihe ubinyweye ku bwinshi. Ba bantu munywa inzoga mukumva ko mudakeneye kunywa amazi reka mbace intege. Kunywa inzoga bituma utakaza amazi mu mubiri wawe. Inzoga zituma impyiko zikora inkari nyinshi kugira ngo zizisohore mu mubiri, bigatuma utakaza amazi menshi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuntu atakaje 1% cyangwa 2% by’amazi mu mubiri bituma agira umunabi, akananirwa gushyira ubwenge hamwe, kandi agatangira kwibagirwa bya hato na hato. Ubwo rero nugura icupa rya byeri, ujye ugura n’irindi ry’amazi.
Gusa ujye wirinda kunywa amazi menshi icyarimwe kuko byangiza impyiko zawe, ahubwo ujye uyashyira hafi yawe ugende usomaho gake gake.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!