00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere ‘robot’ yabaze umugore, imuhindurira ibihaha

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 23 November 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Robot yo mu bitaro by’Ishami rya Kaminuza ya New York rishinzwe ubuvuzi, yabaze umugore w’imyaka 57 y’amavuko witwa Cheryl Mehrkar, imushyiramo ibindi bihaha.

Inzobere mu kubaga imitima n’ibihaha muri ibi bitaro, Dr. Stephanie H. Chang, yasobanuye ko tariki ya 22 Ukwakira 2024 ari bwo yayoboye iri robot muri iki gikorwa.

Uyu muganga yasobanuye ko yakase agace gato hagati y’imbavu za Cheryl, ahasigaye robot imukuramo ibihaha byangiritse, ibisimbuza ibindi bizima. Iki gikorwa cyatwaye amasaha agera kuri arindwi.

Cheryl yatangiye kugira ibibazo by’ubuhumekero nyuma y’imyaka 15 atangiye kwigisha karate. Mu 2010, abaganga bamubwiye ko afite indwara idakira yo kugorwa no guhumeka izwi nka COPD (Chronic Obstructive Pulmonary Disease).

Mu 2022 ubwo Cheryl yarwaraga Covid-19, uburwayi bwe bwakomeye kurushaho ku buryo byasabaga ko ahabwa imashini imufasha guhumeka. Yahise ashyirwa ku rutonde rw’abakeneye gusimburirwa ingingo z’umubiri.

Cheryl avuga ko kuba yarabazwe na robot byatumye akira vuba kandi yiteguye gusubira mu buzima busanzwe nubwo atazongera gukora siporo nyinshi nka mbere.

Yizera ko agiye gusubira mu mirimo yakundaga nko kuba umukorerabushake mu ihuriro ry’abashinzwe kurwanya inkongi z’umuriro.

Cheryl yavuze ko ameze neza nyuma yo guhabwa ubu buvuzi, gusa ngo ntazasubira mu mirimo isaba imbaraga nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .