Ikigereranyo cy’uko abantu bapfuye mu bihugu byose mu 2021 kiri ku 8.76 ku bantu 1,000 ariko uyu mubare ukaba uri hejuru ku kigero cya 21.7 ku bantu 1,000 muri Bulgaria.
Iyi raporo igaragaza ko indwara zitandura ndetse na kanseri zitandukanye ari zo zigira uruhare mu gutuma Bulgaria iza ku mwanya wa mbere mu bihugu bipfusha abaturage benshi ku Isi.
Urubuga rwa Global Economy rushyirwaho amakuru atandukanye ashingiye ku mibare y’ibintu runaka bibera mu bihugu hafi ya byose anifashishwa n’abashakashatsi, rugaragaza ko ku rutonde rw’ibihugu byapfushije abaturage benshi mu 2021 ku mwanya wa kabiri haza Serbia hagakurikiraho Ukraine, Latvia, Romania, Lithuania, u Burusiya, Beralus, Moldova na Croatia.
Ibyo ni ibihugu 10 bya mbere, mu gihe iyi raporo ishyira u Rwanda ku mwanya wa 157 mu bihugu 194, naho Qatar ikaba ari yo iza ku mwanya wa nyuma bisobanuye ko ari cyo gipfusha abaturage ku kigero gito.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!