00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Yasubije moto yari yibye nyuma yo gutererezwa inzuki

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 March 2024 saa 10:12
Yasuwe :

Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.

Amakuru avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.

Uwitwa Umuhire Vicent, umwe mu baturanyi yagize ati “ Ibi turabimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”

Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.

Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”

Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.

Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise ayikuraho izo nzuki maze ategeka uwari wayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.

Moto yaje yuzuyeho inzuki
Uyu musore avuga ko yari yatwaye moto ya mukuru we kuko amubereyemo ideni
Moto yaje ayisunika ayigeza kwa Salongo
Bamwe mu bibye amagare n'ibindi bikoresho nabo barabizanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages