Umugabo uvuga ko yasambanyirizwaga umugore yari avuye mu kabari anyura mu rugo rw’umugore bamaze iminsi babana mu buryo bunyuranye n’amategeko agiye kumushaka ngo bajye gusangira akabenzi.
Muhinzi Straton Ushinzwe Umutekano mu Mudugudu yabwiye TV1 ko umugabo yavuye kokesha akabenzi agiye kureba umugore asanga urugi rurakinze, barakomanga biratinda ariko babonye urugi benda kurubatura hejuru barafungura.
Ati “Ngiye kubona mbona ni sogokuru.”
Uyu mugore ngo yaje gusohoka uburakari bwinshi yari afite abutura umugabo wahuruje abantu, ndetse umugore biza kurangira bamujyanye kwa muganga.
Umugabo yabanje kuguma mu nzu ariko amaherezo aza gusohoka yipfutse ingofero y’urugara mu maso abaturage bakomeza kumushagara.
Umwe mu baturage ati “Uriya musaza nta cyaha afite. Nta kiziriko yajemo, ntabwo ari umu-RIB [umwana uri munsi y’imyaka 18], si n’umuntu yafashe mu nzira agenda….Ntawe yafashe ku ngufu kuko iyo aza gufata ku ngufu uriya mugore aba yavugije induru.”
Abandi ariko bemeza ko yakoze amakosa kuko atakabaye yiyandarika mu isantere nk’uko yabigenje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!