00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugarama: Ihene yabyaye isekurume ifite imitwe ibiri

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 1 May 2017 saa 04:24
Yasuwe :

Mu rugo rw’umukecuru witwa Dusabe Claudine utuye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, habereye ibintu bitamenyerewe cyane mu bworozi bw’ihene, aho iye yabyaye isekurume ifite imitwe ibiri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Gicurasi 2017.

Ushinzwe amatungo muri uyu murenge, Bimenyimana Felicule, yabwiye IGIHE ko iyi hene yabyaye ahagana saa yine.

Yagize ati “Nibyo koko saa yine mu rugo rw’umukecuru Claudine twahageze dusanga ihene yabyaye isekurume ifite imitwe ibiri, bibaho ariko ntabwo bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko iyi hene yavutse ari nzima, ariko ko itungo rivutse rimeze rityo ridakunda kuramba. Avuga ko hari ikimasa kigeze kuvuka gutyo ariko kiza guhita gipfa.

Agasekurume kavutse gafite imitwe ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages