Ubusanzwe iyi ndege ikora ingendo mu mijyi myinshi yo ku mugabane w’u Burayi, ariko kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Gatanu, Brussels Airlines yahisemo kuyohereza gusa mu mijyi yo muri Espagne irimo Madrid, Barcelone, Malaga na Alicante.
Iyi ndege ya Trident ifite amateka yihariye mu mupira w’u Bubiligi. Iya mbere yakoreshwaga kuva mu 2016 kugeza mu 2022, yari itatse amabara y’ikipe y’abagabo ya Diables Rouges. Nyuma haje indi nshya, iha icyubahiro amakipe yombi y’igihugu, abagabo n’abagore, ariyo Diables Rouges na Red Flames, ni nayo izajya ijya muri Espagne.
Ni indege yo mu bwoko bwa A320, ifite ibara ritukura, umurizo wijimye, ndetse itatse ikimenyetso cya trident (wagereranya n’icumu rifite amenyo atatu) kivanzemo n’ikirimi cy’umuriro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!