00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bitabaje amasengesho y’Aba-Monk ngo babone imvura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Igisirikare cya Sri Lanka cyatangaje ko cyajyanye mu ndege Aba-Monk b’Aba- Buddhist mu bice by’iki gihugu byibasiwe n’amapfa, aho basengeye basaba ko imvura yagwa, ndetse banahasuka amazi y’umugisha mu rwego rwo gusaba ubufasha bw’imbaraga z’Imana.

Aba-Monk batatu bambaye imyambaro y’umuhondo bakoze amasengesho ubwo bari mu ndege ku wa Gatandatu ni mugoroba, basaba ko imana zagira icyo zikora zigahagarika amapfa akomeje kwibasira Sri Lanka. Muri icyo gikorwa, abasirikare basutse amazi y’umugisha mu duce twari twibasiwe n’izuba.

Igisirikare cya Sri Lanka cyavuze ko abo ba-Monk batwawe n’indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Y-12.

Iki gikorwa cyabaye mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe muri Sri Lanka cyaburiye ko iki gihugu gishobora guhura n’izuba rikabije ndetse n’imvura nyinshi mu mezi asigaye y’umwaka.

Sri Lanka ni igihugu gishingiye cyane ku buhinzi gifite abaturage bagera kuri miliyoni 22. Iri mu bihe bikomeye by’amapfa. Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibihe by’izuba bishobora gusimburwa n’imvura nyinshi guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu Ukuboza, ariko nyuma hakongera kugaruka amapfa akomeye mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Muri Pariki y’Igihugu ya Yala, iherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Sri Lanka, ibice bibiri muri bitandatu bigize iyi pariki byafunzwe by’agateganyo kubera ikibazo cy’amapfa.

Abayobozi bavuga ko ingomero z’amazi zirimo n’izikoreshwa mu gutanga amashanyarazi, zifite amazi ari ku kigero cya 50% cy’ubushobozi bwazo. Nubwo iki kigero kiri hejuru ugereranyije n’imyaka yashize, hari impungenge ko ikibazo cy’izuba gishobora gukomera mu mwaka utaha.

Mu myaka yashize, urwego rushinzwe gutanga amashanyarazi muri Sri Lanka na rwo rwagiye rukora ibikorwa by’idini byo gusaba imana imvura igihe amazi y’ingomero yabaga yagabanutse.

Aba-Monk ni abantu bahisemo kubaho ubuzima bwo kwiha Imana mu idini ry’Aba-Buddhist, bakiyegurira amasengesho, kwiga inyigisho z’idini no kuyobora ibikorwa by’umwuka mu bayoboke babo.

Akenshi baba bambaye imyambaro yihariye y’ibara ry’umuhondo cyangwa orange, ikaba ari ikimenyetso cy’ubwitange no kwiyemeza kuva ku byifuzo by’ubuzima busanzwe.

Mu idini ry’Aba-Buddhist, aba-Monk bafatwa nk’abantu bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga inyigisho za Buddha, gukora imihango y’idini no gufasha abayoboke mu bikorwa by’umwuka.

Muri Sri Lanka, aba-Monk bajyanywe mu gace kazahajwe n’izuba ngo basengere imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages