AI yarenze kuba igikoresho gifasha abantu mu tuntu duto two mu buzima busanzwe ahubwo ifatwa nk’umuntu, ndetse hari n’abaganira na yo ibintu byo mu buzima busanzwe.
Nubwo bimeze gutyo, abantu birengagiza ko ari ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kubika ibintu byose urihereza ndetse bifite n’ababigenzura babyubatse, ku buryo hagize ibyago bibaho, amakuru yose iri koranabunga ribitse ashobora kujya hanze, bigateza ibyago byinshi cyane.
Ni yo mpamvu mu buryo ukoreshamo iri koranabuhanga ukwiye kwirinda ibirimo kuriha amakuru yawe bwite cyangwa ay’undi muntu ashobora gutuma umushaka yamubona, aha twavuga nka nimero y’irangamuntu, iya pasiporo, amarekezo y’aho utuye n’ibindi.
Ugomba kwirinda guha iri koranabuhanga ijambo banga (password) ukoresha aho ari ho hose, kuko hagize abajura mu by’ikoranabuhanga (hackers) binjira muri iri koranabuhanga, amakuru yawe yose arimo yose bayasangamo, ubundi bakagucucura.
Ugomba kandi kwirinda kuganira na AI ibintu byose bijyanye n’ubuzima bwawe bwite, nk’ibibazo uri gucamo kuko bishobora kujya hanze cyangwa bikaba byakwibwa nk’uko urubuga rwa BitDefender rubigaragaza.
Rugaragaza ko ibitekerezo bya politiki n’iyobokamana, ibibazo by’umubano cyangwa iby’amarangamutima, bishobora kujya hanze biramutse byibwe cyangwa bicunzwe nabi, ubundi bikaba byateza ibibazo.
Ikindi ugomba kwirinda ni uguha AI amakuru y’ibanga y’ikigo cyangwa sosiyete ukorera kuko na yo ashobora kujya hanze mu buryo utateganyije, ibishibora guteza igihombo gikomeye, na we ukaba wagirwaho ingaruka zo kuryozwa ibyo wakoze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!