Ikizakubwira ko inshuti wibwira ko ari magara atari zo ni uko uburyo mubanyemo bishobora kuguteza indwara zitandukanye nk’iz’umutima, ukwiheba ndetse no guhora ubabaye.
Urubuga elcrema rwagaragaje ibintu bitanu byerekana ko uwo wita inshuti atari yo.
1.Ni wowe uhora umubaza uko amerewe
Niwibona ari wowe uhora uhamagara, wandika ubutumwa bugufi, uwo wita inshuti we atajya abikora burya ntabwo aba ari inshuti yawe ya bugufi.
Ubucuti buba bugomba kuba hagati yanyu mwembi ndetse buri wese akabigiramo uruhare uko umutekerezaho na we akaba ariko agutekereza.
2.Inshuti ntabwo zirushanwa
Ntabwo inshuti yawe murushanwa, inshuti yawe mukorana bya hafi nk’aho muri ikipe igamije kugera ku musaruro umwe, iyo rero ubona musa nk’aho murushanwa , mupiganwa, muba mwatangiye kuba abakeba, ntabwo muba mukiri inshuti za nyazo.
3. Uburyo umwitwaraho iyo muvugana
Igihe ubanza kuyungurura amagambo ugiye kuvuga igihe uri kumwe n’uwo wita inshuti yawe , burya ntabwo aba ari inshuti nyakuri kuko uba uyikeka amababa ko ishobora kugushyira mu kaga.
Iyo ari inshuti yawe nyakuri umwisanzuraho, mukavuga ibintu byose mugaseka utikanga ko ashobora kuguhinduka.
4.Inshuti yawe iba yumva ko ari we mwiza kukurenza
Umuntu uhora akunenga,utagutera imbaraga, aho muhuriye hose akaba afite ikintu kibi ari bukuvugeho uwo si inshuti yawe nyakuri.
Inshuti nziza ntabwo ihora ikubwira ibitagenda, ngo we yerekane ko ari umutagatifu kuri wowe, uretse ko no guhora akubwira ibyiza gusa atari byiza.
5.Umuntu utajya akubonera umwanya
Inshuti yawe ikubonera umwanya, igihe cyose uyikeneye n’iyo byaba bigoye. Ntabwo ushobora kwita umuntu inshuti yawe igihe umwumva ukanamukemurira ibibazo ariko we igihe umwitabaje agahora afite inzitwazo zo kutaboneka cyangwa kuba ntacyo yagufasha.



















TANGA IGITEKEREZO