Kimwe mu binyoma byahize ibindi ku munsi nk’uyu ni icyo mu 1957. Icyo gihe, mu kiganiro “Panorama”, televiziyo ya BBC yabeshye ko abahinzi bo mu Busuwisi bishimiye umusaruro w’amakaroni.
Kugira ngo abareba iki kiganiro bemere iki kinyoma, iyi televiziyo yerekanye amashusho y’abahinzi bari gusarura amakaroni ku biti nk’imbuto.
Ni ikinyoma cyamenyekanye cyane kubera ko abaturage babanje kwizera ko ibyo bintu bishoboka ndetse batangira no kubaza uko na bo bahinga amakaroni, nyamara byari bizwi ko inganda ziyatunganya mu ngano.
Mu 1965, ikinyamakuru cyo muri Danemark cyatangaje ko Leta yashyizeho itegeko ryo guhindura imbwa zose umweru, mu rwego rwo kwirinda impanuka zibera mu muhanda nijoro, kuko imbwa z’umweru ziba zigaragara mu ijoro.
Bitewe n’uko nta tangazo Leta yigeze isohora rirebana no guhindura amabara y’imbwa, bamwe mu baturage bakurikira amakuru basanze cyari ikinyoma, bagitesha agaciro.
Mu 1987, muri Norvège hakwirakwiye ibihuha by’uko Leta igiye gutanga inzoga zingana na litiro ibihumbi 10 zatswe abari bazinjije mu gihugu binyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe abaturage bagiye ku hantu byavugwaga ko hari butangirwe izo nzoga, bafite indobo n’amacupa byo kuzishyiramo, basanga cyari ikinyoma.
Mu 1993, ikinyamakuru cyo mu Bushinwa cyitwa China Youth Daily, cyatangaje ko Leta yemereye abafite impamyabushobozi y’ikirenga kubyara abana barenze umwe mu rwego rwo kugabanya impuguke z’abanyamahanga.
Abantu benshi bizeye aya makuru ndetse n’ibindi bunyamakuru bitangira kubyandika. Ni bwo Leta y’u Bushinwa yasohoye itangazo rivuguruza aya makuru, ndetse ivuga ko umunsi wo kubeshya ari umuco w’Abanyaburayi, atari uw’Abashinwa.
Uyu munsi kandi hari ibigo biwukoresha nko gukurura abakiriya babyo, aho nko mu 1996 resitora yo muri Amerika yitwa ‘Taco Bell’ yatangaje ko yaguze indi resitora yitwa ‘Liberty Bell’, igahita yitwa ‘Taco Liberty Bell’, ibyatumye icuruza ibifite agaciro ka miliyoni irenga imwe y’amadorari mu munsi umwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!