Ibi byabaye ku wa Kabiri ubwo Gates washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Microsoft yatangizaga imurikagurisha rw’ubwiherero bugezweho ryiswe ‘Reinvented Toilet Expo’ riri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Yageragezaga gusobanura inyungu ziri mu gukoresha ubwiherero budakenera amazi, cyangwa ahantu ho kujya kuyimena ngo ibe yatunganywa.
Ati “Uyu munsi ibihugu bikize bifite uburyo bwo gutunganya imyanda aho usanga bashyiramo amazi, bagashyiramo imyanda yaturutse mu muntu, ubundi bikajya mu ruganda rubitunganya.”
Gates yabwiye CNN ko ibi bisaba kugira ibikoresho byinshi birimo imiyoboro kandi bihenze ku buryo bigoye kubigeza mu mijyi mishya kandi ikennye.
Umuryango Bill and Melinda Gates ugaragaza ko ibi bitera igihombo gikomeye, kuko agera kuri miliyari 223 z’amadolari buri mwaka apfa ubusa kubera ubuvuzi buhenze no kutitabira imirimo uko bikwiye kubera indwara zituruka ku mwanda.
Mu gukemura iki kibazo, uyu muryango wateguye amarushanwa yiswe "Reinvent the Toilet Challenge", aho uzatanga miliyoni 200 z’amadolari ku bantu bazakora ubwiherero budakenera amazi.
Kugira ngo utsinde amarushanwa kandi ni uko ubwiherero wakoze bugomba gutwara munsi y’amafaranga atanu ku munsi ngo bubashe gukora kandi budakeneye amazi cyangwa amashanyarazi.
Gates yahisemo kumurikira igitekerezo cye mu Bushinwa bugenda bwihuta mu iterambere, ariko ugasanga nubwo mu mijyi haba hari isuku hari ibice by’icyaro bitagira ubwiherero bunoze.
Uyu muherwe avuga ko nubwo izamaze gukorwa zihenze, ari intangiriro nziza ku buryo hari icyizere ko mu bihe biri imbere zizagezwa mu duce tuzikeneye koko.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko abagera kuri miliyari 2.3 ku Isi badafite ibikoresho by’ibanze bituma bagira isuku nk’ubwiherero.



TANGA IGITEKEREZO