00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigenda bite ku mubiri w’umuntu wapfuye?

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 14 November 2024 saa 01:26
Yasuwe :

Ntirumenyerwa, nta n’urwifuza ariko ruranga rukadusanga. Hari byinshi bivugwa ku rupfu ariko ni gake uzumva havugwa ibiba ku mubiri w’umuntu iyo amaze gupfa, dore ko kubera agahinda abantu baba bafite nta we uba unashaka kubitekerezaho.

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko iyo umuntu amaze gupfa, ako kanya umutima urahagarara amaraso ntiyongere gutembera mu mitsi, umwuka mwiza ‘Oxygène’ ntiwongere kugera mu bice bitandukanye.

Kutaboneka kwa Oxygène, bituma n’ibindi bice by’umubiri bihagarara gukora, itumanaho hagati y’ubwonko n’ibindi bice rigahagarara aribyo bituma umuntu atakaza ubwenge.

Mu masegonda 30 umutima uhagaze n’ibindi bice by’umubiri biba byamaze gusinzira. Nibura hagati y’iminota ine n’itanu umuntu amaze gupfa, mu bice by’umubiri aho Oxygène yanyuraga hatangira kwiremamo undi mwuka wa Dioxyde de carbone (CO2). Uyu wiuhutisha iyangirika z’utunyangingo twose tugize umubiri, tugatangira gupfa.

Nyuma y’iminota 30 umuntu apfuye, ibice by’umubiri nk’impyiko, induba, umwijima biba byahagaze kubera kubura umwuka mwiza.

Mu isaha imwe nyuma yo gupfa, ubushyuhe mu mubiri w’umuntu buba bwagabanyutse cyane, umubiri ugatangira gukonja. Kubera kwirunda kwa calcium mu mubiri, ingingo zose mu masaha abiri ziba zimaze kuba ibinya zitabasha kunyeganyega. Bitangirira ijosi, hagakurikiraho amaso, amajigo n’ahandi.

Nyuma y’amasaha 12 umuntu apfuye, kubera kwirundira hamwe kw’amaraso umubiri utangira kugira ibara risa n’ubururu. Amazi atangira gukamuka mu mubiri, ku buryo ushobora gukeka ko inzara z’uwitabye Imana ziri gukura nubwo atari ko biba bimeze.
Ku bagabo, udusabo tw’intanga tuba tukiri tuzima kuko zo zipfa nyuma y’amasaha 36 umuntu apfuye.

Nyuma y’amasaha 36 ibice bimwe bitangira kubora bihereye mu mara n’urwungano ngogozi rwose, bikagenda bikwirakwira kugeza ku mutima n’ubwonko. Inda itangira kubyimba, uruhu rugakanyarara mu gihe umubiri utangira gusa nk’icyatsi.

Nyuma y’ukwezi umuntu amaze gupfa, umubiri uba umaze kubora ku kigero cya 60% ndetse amagufwa amwe n’amwe agaragara. Iyo hashize imyaka ibiri, amagufwa na yo atangira kubora cyane cyane iyo ari ku gasozi, mu gihe umuntu washyinguwe mu butaka bishobora gutwara imyaka amagana ngo amagufwa abore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .