Mupanze guhurira kwa [Diane, mu kabari] mugafata rimwe maze mwungurana ibitekerezo.
Murahuye maze bakuzanira icyo kunywa. Uyu munsi wiyemeje ko utari businde nk’uko byagenze mu cyumweru gishize. Wiyemeje ko utarenza amacupa atatu ya byeri. Unyweye icupa rya mbere, irya kabiri, irya gatatu.. Bigeze saa tanu z’ijoro umaze kunywa amacupa atandatu.
Uri kumva amajwi yose ari kuvugira kure, kandi ufite akanyamuneza kenshi cyane. Nyuma yo kurenzaho andi macupa atatu utangiye kuzungera. Urumva ufite imbaraga ariko wajya guhaguruka bikakugora. Muri make wasinze.
Nonese kuki dusinda? Bigenda bite ngo umugabo w’ibigango nkanjye cyangwa nkawe yisange aryamye muri ruhurura?
Iyo usomye ku nzoga, yaba byeri, vino, cyangwa likeri, ethanol cyangwa se nk’uko bakunze kuyita, alcool iyirimo iramanuka ikajya mu gifu nk’ibisanzwe. Ethanol ni alcool ariko alcool zose si ethanol, ibyo tuzajya tubireba undi munsi.
Iyo ethanol igeze mu gifu, ihita yirukira mu maraso inyuze mu rura ruto, maze ayo maraso na yo agatembera umubiri wawe wose. Buriya iyo umaze kurya, umuyoboro pyloric sphincter ujyana intungamubiri mu rura ruto uba wifunze mu gihe igifu kiri gusya ibyo wariye. Ni yo mpamvu iyo unyweye inzoga umaze kurya izihita zigera mu maraso ari kimwe cya gatatu cyizo wanyoye.
Ariko wanyweye utariye none ethanol yose yirukiye mu maraso. Nubwo wowe ufata agacupa nk’incuti yawe, buriya umubiri wawe ukabona nk’uburozi. Iyo rero inzoga zigeze mu maraso, umubiri uhita umenyesha umwijima ko watewe, maze umwijima wawe ugatangira gukora cyane ngo usohore inzoga mu mubiri mbere yuko zigera ku bwonko.
Iyo inzoga zigeze ku bwonko, ziteza akajagari mu mikorere y’ubwonko. Zirabanza zigatuma buvubura umusemburo wa dopamine utuma wumva wishimye.
Nanone ziragenda zikagera ku gice cy’ubwonko cya nucleus accumbens gishinzwe gutuma tugira molare zikazamura imikorere yacyo. Alcool inatuma ubwonko burekura imisemburo ya endorphins ishinzwe kudufasha gutuza mu gihe duhangayitse cyangwa turi kuribwa, igatuma twumva nta kintu nta kimwe kiduhangayikishije.
Uko twitwara nyuma y’ako kajagari mu bwonko kose ni byo abenshi bita gusinda. Bamwe bati, uko ni ukunezerwa. Gusinda ni ugucika intege ukananirwa kuvuga no kugenda. Iyo inzoga zigeze ku bwonko, zigabanya imikorere isanzwe y’ubwonko.
Ubusanzwe ubwonko bwohereza amakuru ku zindi ngingo buzitegeka icyo zigomba gukora hakubiyemo kuvuga, kugenda, n’ibindi bikorwa byose umubiri ukora. Iyo inzoga zigeze ku bwonko zituma iryo tumanaho rigenda gake kandi uko zihagera ari nyinshi ni ko ziteza akajagari kenshi kurushaho. Uko niko wisanga uri kwandika umunani mu nzira.
None se kuki abagore benshi basinda vuba kuruta abagabo? Ubwo twirengagize bamwe banywa nk’akamodoka gashaje. Impamvu ni uko abagabo bakunze kugira amaraso menshi kuruta abagore mu gihe abagore bagira ibinure byinshi kuruta abagabo. Kugira amaraso make bituma inzoga zikwira mu mubiri byihuse kuko ziganza ayo maraso.
Hagati aho umwijima uba ugikomeje gukora ngo usohore inzoga mu mubiri. Ibyo bituma wihagarika kenshi kandi umubiri wawe ukagenda ucika intege. Ujya kubyuka mugitondo ukumva umeze nk’uwo bakubize ibuye ku mutwe kandi ufite iseseme nk’iyumugore utwite. Uba ufite ibyo bita hangover.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!