00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bette Nash, umuntu wa mbere wari umaze igihe kinini akora mu ndege yitabye Imana

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 28 May 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Bette Nash wari umaze hafi imyaka 67 akora mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere yitabye Imana azize kanseri y’ibere.

American Airlines yakoreraga yavuze ko ibabajwe cyane n’urupfu rwa Bette, wakoze igihe kirekire muri iki kigo, ashinzwe kwita ku bakiliya bari mu ndege (abakora aka kazi bazwi nka hôtesse de l’air)

Bette Nash watangiye gukora mu ndege ku myaka 16 yitabye Imana ku myaka 88. Muri iyi myaka yose yari amaze, yakoraga mu ndenge nk’umuntu wita ku bagenzi bo mu ndege.

Yatangiye ako kazi mu 1957, atangira akorera Eastern Airlines yaje kuba American Airlines.

Bette yigeze kuvuga ko yifuje gukora mu ndege ubwo yajyaga mu ndege bwa mbere, aho yari yicaye ku kibuga cy’indege cya Reagan National Airport muri Washington akabona umupilote utwara indege n’umukobwa ukora mu ndege wita ku bagenzi, agahita yumva yifuje kumera nkawe.

Yakomeje avuga ko gukora mu ndege bitari byoroshye muri iyo myaka kuko hari hari ibintu wategekwaga kuba wujuje.

Bette Nash yitabye Imana afite imyaka 88

Ati “Mbere byari biteye ubwoba kuko hari ibiro n’uburebure utagombaga kurenza cyangwa kujya munsi, iyo warenzaga ibiro bagukuraga ku rutonde rw’abantu bagomba guhembwa, ibyo byatumaga uhora uhangayikishijwe n’ibiro byawe cyangwa uburebure.”

Bette Nash ni we wakoze mu ndege igihe kirekire kw’Isi muri 2022 akaba yarahawe igihembo na Guinness World Record cyo kuba ari we wakoze mu ndege igihe kirekire kw’Isi, ashinzwe kwita ku bagenzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .